Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryahuguye abarwanashyaka baryo mu Karere ka Rutsiro
Mu rwego rwo kuba hafi y’umuturage, kugirango ibyo akeneye byose abibone hafi ye adakoze urugendo byashumangiwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), tariki ya 11 Ukwakira 2025, binyuze mu mahugurwa yo gukangurira abarwanashyaka bayo bo mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Insanganyamatsiko y’cyo gikorwa ni kongerera ubushobozi urubyiruko n’abagore binyuze mu mahugurwa ndetse no gushinga inzego nshya z’ishyaka ku rwego rw’akarere.
Nkuko byatangajwe na Senateri Mugisha Alex Komiseri mukuru mu ishyaka wafunguye ayo mahugurwa ngo gahunda y’ishyaka mu guhugura abayoboke ba DGPR ni gushumangira uruhare rw’abaturage ku rwego rw’ibanze, no guteza imbere imyifatire iganisha ku miyoborere ishingiye ku bufatanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Ati:”Intego yacu rusange nk’ishyaka ni ukugera ku rwego rwo kugira icyicaro gihamye mu turere twose 30 tugize u Rwanda, kugira ngo hatagira umuturage usigara inyuma mu rugendo rwo kugera ku iterambere rirambye n’imiyoborere ya demokarasi.”
Abitabiriye inama bahuguwe ku miyoborere myiza, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi.
Green party mu bikorwa bitandukanye ikomeje gukora mu Rwanda hose mu gukangurira urubyiruko kuzamura igihugu ruhuje imbaraga za rwo, bizarufasha gutanga umusanzu mu gufasha igihugu gutera intambwe idasubira inyuma muri politiki y’iterambere rirambye.
Ibi Kandi ngo bizarushaho kongera imbaraga zo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, mu gukomeza kurengera ibidukikije no mu iterambere ry’igihugu.
Uwitonze Captone
893 total views, 4 views today