Ubusambo bwa bamwe mu bapasitoro buraca ibintu muri ADEPR

Bamwe  mu bakiristu n’abapasitoro bo muri itorero rya ADEPR, batangarije ikinyamakuru Gasabo ko barambiwe imitwe ikorwa na bamwe muri bagenzi babo bitwaje ko babafiteho ububasha, bakakwa amafaranga  y’intwererano   mu cyo bise amakwe n’amasabukuru( anniversaire) .

Umwe muri abo bapasitoro utifuje ko izina rye ritangazwa ngo atubikirwa imbehe  ati:”Hari ikintu cy’ubukoroni  muri ADEPR, tukaba dusaba inzego kucyamaganira  kure.Uti biteye gute?Ujya kumva ngo umuyobozi runaka muri ADEPR, afite ubukwe bwa mubyara we, mwishywa we, se wabo yabatirishije cyangwa nyina wabo yagize isabukuru runaka, maze agatanga ubutumire ( invitation) ku bantu bose bakorana muri ADPR, kuva ku Rurembo, Akarere, paruwasi n’umudugugu yaka intwererano , ugasanga akusanyije hafi miriyoni icumi ( 10.000.000 frws), akishyirira ku ikofi abandi bamangamanga.Kubera kuryoherwa iyo hashize amezi ane cyangwa atanu aca undi muvuno akongera ngo muntwerere ka kana gato kacu, ka buhunja kujuje amezi umunani, gutyo gutyo…Ugasanga ntaho bitaniye naya mitwe y’abatubuzi bo muri Capital I Nyarugenge.”

 

Uwo mupasiteri akomeza avuga , ko  iyo mitwe yigeze gukorerwa muri  ADEPR Akarere ka Kirehe , aho bigeze kuyora amafranga ngo bagiye gusura umwe muri ba nyakubahwa tutavuze , none akaba ari nako Karere karimo ibirarane by’abakozi badahembwa kubera imicungire mibi.

Undi mukristu utifuje ko amazina ye atangazwa ati:”Ko twumva ngo , ari umuvugizi Karuranga n’umwungirije Karangwa bafite abajyanama, kuki batabagira inama zo kwamagana urwo rusimbi rwahawe intebe muri ADEPR?None se tuvuge ko batabizi, ababivuga ari nk’impumbyi zikuruzwa inkoni ku muhanda zigiye gusabiriza!Abo bajyanama bikubite agashyi, uretse ko bamwe muri abo bajyanama banengwa .Urugero , bivugwa ko  abajyanama ba Karangwa ari Birahagwa Janvier, Nzabonimpa Oscar aba bose ni abaherwe ku bintu ariko ngo kuva kera ku bwa Rev.pastUsabwimana Samuel, bagiye barwanira imyanya y’ibyubahiro mu rusengero birangira batahanye ikibiribiri.Havugwa  Karuranga Edouard, bahimbye Bwenge bw’isi.Uyu we,ngo ni hatari mu gukora polotiki.Ugiye ku buyobozi bwa ADEPR, bivugwa ko amugendera kure nka nyiramunukanabi kuko ngo isaha yahindura ibintu.Bikavugwa ko kumwiyegereza ni nko kwegereza ijerekani ikarayi ishyushye ngo igihe cyose.Ngo  Samuel, yaramwitegereje asanga nta bihanga 2 bitekwa mu nkono imwe , aramwirukana. Tom amaze kwicarira inkota y’amugi abiri, yarashinyirije amugabira kuyobora Akarere ka Gasabo.Ariko ngo ntiyanyuzwe ahubwo yifuje kuba regional w’umujyi wa Kigali,uwari ufite uwo mwanya kirabiranya Rurangirwa, abonye agiye kuwumwaka amukubita rugondihene ,abura intama n’ibyuma.Hari abandi bajyana bivugwa ko ari aba Karangwa, abo ni :  Kamugisha,na mutaganzwa ( aba ibyabo tuzabibagezaho ubutaha.)

Hari kandi ngo n’abitwa abajyanama bo buri ruhande rwa Karuranga .Abo ngo ni intore Bamporiki Edouard, wa wundi wivugiye ku mugaragaro ko akunda FPR, kuko imuha icyo gushyira mu gifu kurusha nyina wa mutwite amezi 9, urangwa n’ingengabitekerezo.Hari Modeste Uwabimfura, aaaaah uyu ibye bizwi n’Imana na Nsengiyumva Laulien.Yewe, ibisa birasabirana koko…

Bamwe  mu bakristu batangaza ko bariya bajyanama b’impande zombi bigoye guhura ngo basinyire umugozi umwe nkuko umusazi yasomeje amase amaganga akiyamirira ngo ibitajyanye n’ibi.”

Andi manyanga avugwa muri ADEPR, naho bivugwa ko  ngo  comptable w’ururembo rwa Uganda Mukamurenzi Angel uhembwa ku mafranga yo mu Rwanda kandi ururembo rwa uganda bite?Ndetse ngo karangwa ntarasobanura imigurishirize y’imodoka yahoze ari iyu rurembo rwa Uganda yo mu bwoko bwa NOHA , yaraguzwe million 28 z’ amachillings, kandi ngo izo modoka zitarenza million 20? Ese audit yagiye gukorwa muri Uganda Karangwa John akajyana nurayikora kandi ariwe urayikorerwa yujuje ubuziranenge? Hamwe nibindi byose n’ibibazo byibazwa n’abagenerwabikorwa ba ADEPR.

Uretse kuba yaratunguranye cyane mu kuzamuka mu nzego kuko kuva yajya mw’itorero rya ADEPR atigeze arenga kuba Umushumba wa paroisse, nyuma yuko Tom Rwagasana abereye umuyobozi yahise amugira Umushumba w’akarere ka Kirehe,aho yamaze igihe gito ajya kuba regional wa ADEPR muri Uganda.Bikavugwa ko kuva abonye uwo mwanya,  byatangaje benshi dore ko bivugwa ko n’amashuri yasabwaga atarayafite .Nkuko tubibwirwa na bagenzi be biganye imyaka ibiri muri Uganda twavuga ko ari nk’amahugurwa kuko ni icyiciro bita Diploma.Byaje gutungurana yiyamamaza avuga ko afite metrisse.Bamwe mu bamuzi  bamugira inama ko agomba kumenya  ko abo ayobora  muri  ADEPR iri torero ririmo abahanga ku buryo kwibeshyako bariyobora uko bashaka bigakunda ataribyo bishaka ko witwararika, mubyo ukora, uvuga,uko ugenda ukaba umwizerwa muti gute?

Kumunsi wa pantekote wuyumwaka wabereye muri stade ya ULK karangwa John yarihanukiriye ati :umunyamwuka waguye aruta umupagani,mubize theologia batashye bumiwe bavuga bati ese ko umunyamwuka waguye yaba ari antikristo bite? Ababizi muzadufasha gutandukanya ibyo bintu,ikindi kinengwa nuko mubyo baregaga abo basimbuye harimo n’imishahara miremire .Ese bo baba barayigabanije ko twumvase ahubwo barashyizeho n’ingingo ivuga ko umuyobozi wa ADEPR muri izo nzego, umuvuguzi n’ umwungirije uzajya urangiza manda neza azajya agororerwa kuba regional none ba regional bo barangije neza cyangwa abashumba b’ uturere bo bite? .

Aba bagabo bombi ngo bahimwe amazina ajyanye n’imikorere yabo Karangwa bamwise Bangamwabo, naho Karuranga  bamwita  Kanyarutoki, ngo  bamufatana ibyemezo arebera, ikindi ntabanga rikibaho nibyo bavugiye munama bibatanga gusohoka,ugize dossier yibanga wifuza muri ADEPR ntiwabura uyiguha kuko abakozi baho varagumutse,imimuriko yaramanutse, ndetse Uganda  ho nka Kampala bavuye kuri million 20 chillings bagera kuri 4 mukwezi, biratuma abakristo nabo bagira uruhande bahengamiraho bagira uwo bafana.Ikindi kiri Uganda cyumwihariko nuko Karangwa arimo kwiyandikaho ADEPR, we na DAAF waho, ngo akaba arimo kurikura mu mazina ya association.

Uwitonze Captone

 2,421 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *