Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi uzabera mu Karere ka Nyamagabe
Byatangajwe kuri uyu wa 16 Ukwakira 2025 na Dr.Ndabamenye telesphore , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyagarukaga ku kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, wizihizwa tariki ya 16 Ukwakira buri mwaka.
Yavuze ko kubera impurirane n’umunsi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’Ubuhinzi (FAO), uwo munsi u Rwanda ruzawizihiza tariki ya 24 Ukwakira mu Karere ka Nyamagabe .
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr.Ndabamenye Telesphore yabwiye itangazamakuru ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guhunda yo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kuko hari imiryango myinshi mu Rwanda itarabasha kubona ibiribwa bihagije.
Ati:”Dufite gahunda ihamye ko icyo twita “Food Security ” cyagera kuri buri Munyarwanda kuko Minisiteri w’Ubuhinzi n’ubworozi, ishaka ko umuturage agira ubuzima bwiza, bukomoka ku buhinzi n’ubworozi butanga umusaruro mwiza.Akaba ariyo mpamvu dukangurira abahinzi n’aborozi kubikora kinyamwuga, gukora cyane ngo bagere ku musaruro mwiza, no gukoresha neza inyongeramisaruro kandi Leta yashyize imbaraga mu kongera nkunganire ku mafumbire akenewe ngo umusaruro wiyongere.“”
Yakomeje avuga ko MINAGRI na FAO , bafite inshingano zireberera abaturage kuko bakorana neza kugirango abaturage babone ibiribwa bihagije .
Ati:”Ku isi haravugwa ibura ry’ibiribwa kumwe no muri Afrika cyane cyane mu bihugu biri munsi y’ubutayu .Mu Rwanda naho umubare w’abaturage batabona ibiryo bihagije ugenda uzamuka nka MINAGRI n’abafatanyabikorwa twafashe ingamba zo kurwanya ubukene.Nubwo COVID yadukomye mu nkokora ariko hari ingamba zafashwe kugirango umuturage abone ibiribwa ku kigero gishimishije. Hari gahunda yo gutera ibiti biribwa by’amoko 5 mu bigo by’amashuri ,gutanga amatungo magufi : inkoko, ingurube n’inkwavu no kugaburira abana ku mashuri.Kubera imihindagurikire y’ikirere dufite gahunda yo gutera ibiti gukora amaterasi y’indinganire ndetse no kuhira imyaka mu buryo bwo kunganira imvura mu gihe itaguye. Hari gahunda yo kongera ubworozi bw’amafi kandi twatangiye no gukora ubushakashatsi bw’imbuto z’indobanure mu rwego rwo guhangana na gahunda yo guhuza ubutaka.”
Dr.Christine Mukantwali yabwiye itangazamakuru ko Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibiribwa n’ubuhinzi ku isi ( FAO ) ukorana na MINAGRI mu mishinga myinshi yo gufasha abahinzi gukora neza kandi ikabafasha kugira umusaruro mwiza no gukora ubukangurambaga mu baturage ngo barye neza cyane cyane ibiribwa bitarimo amavuta menshi.
Ku rwego rw’Isi imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO), ritangaza ko abantu basaga miliyoni 733 ku Isi bafite inzara, muri bo miliyoni 55 ni abo ku Mugabane w’Afurika.
FAO kandi igaragaza ko miliyari 2,8% z’abatuye Isi batabona ibiribwa mu buryo bwuzuye.
Uwitonze Captone