Impamvu urubyiruko rw’abakobwa rwandura cyane kurusha abahungu ngo nuko baryamana n’abasaza banduye babanyanyagizamo amafaranga

 

?????????????????????????????????????????????????????????

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kigaragaza ko abanduye SIDA mu Rwanda kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%.Benshi mu bandura cyane akaba ari  urubyiruko cyane ko umubare w’abakobwa bandura ukubye incuro 3 uw’abahungu kuko abakobwa banduye muri iki  bangana na 1.8% mu gihe abahungu ari 0.6%.

Nkuko bitangazwa ngo impamvu nyamukuru umubare w’abakobwa bandura agakoko gatera SIDA uri hejuru ku w’abahungu ngo nuko bakurikira indonke ku bagabo bafite ifaranga.

Mulisa, umwe mu basore twasanze  i Nyamirambo ku munsi w’umwaka mushya wa 2024 ati:”Ngirango urabona ko hano turi urubyiruko rwinshi cyane, kandi benshi basinze kubera gutangira umwaka mushya.Kubita akajisho muri ziriya gurupe zose, hari abapapa bakuze bifunze inkumi, birarangira bagiye muri lodge.Inkumi irashaka ifaranga cyangwa telefoni nziza , twe urubyiruko ntitwabona ibyo batwaka , biriya bisaza nibyo ndiri y’amafaranga na SIDA.”

Patrick manager muri imwe muri za lodge Nyamirambo yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko umubare mumini w’abakiriya bakira aba ari uwa ba papa bazanye uduteja.

Ati:”Biraruhije kubona umugabo wo mu kigero cy’imyaka hagati ya 35 na 50 ari kumwe n’umugore wo muri icyo kigero.Keretse usakumye bya bikecuru byo ku muhanda bya nijoro byakutse amenyo naho ubundi urwo rungano ruba rwifunze udukobwa duto.Icyo twe, dukora ni gucunga ngo hatagira uzana umwana utujuje imyaka da!Naho ubundi inkumi zirarongorwa cyane.Ntumbaze niba bakoresha agakingingirizo kuko zimba nsifura ibyo barimo.Icyanjye nuko nishyurwa no kumenya ko nta mineur urimo.”

Ubushakashatsi bw’inzego z’ubuzima, bugaragaza ko 95% by’abafite virusi itera SIDA, bayandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, aho imibare y’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, igaragaza ko abagera ku bihumbi 230 bangana na 3% by’Abanyarwanda banduye SIDA biganjemo ab’urubyiruko kuko nibura 35% y’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 21.

Dr. Basile Ikuzo, ukuriye ishami ryo kurinda virusi itera SIDA mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC), aremeza ko koko hari ibyafashaga urubyiruko byari byaracitse intege, ariko ngo bigiye kongera kwitabwaho.

Ati “hari ibyabagaho kera ubu bitakibaho ari nazo ngamba dufite zo kugirango tube twakongerera ubumenyi urubyiruko kubigendanye na virusi itera SIDA, ubukangurambaga dushaka kugenda dukora ni ukugenda dusanga urubyiruko aho ruba ruri kugirango tubashe kuba twabongerera ubumenyi bongere bamenye ko virusi itera SIDA igihari kandi ishobora no kwica”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO, rigaragaza ko mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, abantu bafite virus itera SIDA bari kuri 3% by’abaturage bose.

Uwitonze Captone

 744 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *