Nyabihu:Abarwanashyaka ba DGPR bakanguriwe guteza imbere uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu miyoborere no mu iterambere ry’igihugu

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije rikomeje ibikorwa byaryo  bitandukanye  byo gukangurira urubyiruko ndetse n’abagore  kuzamura igihugu bahuje imbaraga za rwo, kuri uyu wa gatanu tariki  24 Ukwakira 2025 icyo gikorwa  ishyaka DGPR yagikomereje mu Karere ka Nyabihu .

Muri ayo mahugurwa , abarwanashyaka ba Green party basobanuriwe ko  urubyiruko  n’abagore bakwiye kugaragara ku bwinshi mu bikorwa bya politiki bagatanga umusanzu  mu gafasha igihugu gutera intambwe idasubira inyuma mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare mu iterambere rw’Igihugu kimwe n’abandi baturage ariko urubyiruko rukagira umwihariko kuko uburambe bw’iterambere bushingira ku mikorere y’urubyiruko.

Iyi nama yateguwe hagamijwe guteza imbere uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu miyoborere no mu iterambere ry’igihugu, ndetse no gushimangira uburyo bwo kubaka inzego z’ishyaka ku rwego rw’uturere kugira ngo ibikorwa byaryo bigere no ku rwego rw’ibanze.ppp

Twabibutsa ko mu gihe bamwe mu barwanashya ba Green Party bari mu mahugurwa mu karere ka Nyabihu byahuriranye n’igikorwa cya Dr.Frank Habineza, perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,warahiye kwinjira muri Sena y’igihugu cy’u Rwanda.

Uwitonze Captone

 718 total views,  726 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *