Umwanda ,gukoresha amasashi , kudapimisha abakozi bimwe mu bigaragara muri Cafetaria du 40.

Isuku y’ibiribwa ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi murwego rwo kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke.

Zimwe mu mpamvu zituma ibiribwa bihumanywa n’udukoko twanduza, ni uko haba habaye i suku nke mu gihe ibiribwa bitegurwa( production), bitunganywa (transformation), bibikwa (conservation) n’igihe byoherezwa ( distribution des denrees), n’igihe biribwa (consomation).

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yandujwe n’ibiribwa,harimo

Kuribwa mu nda, guhitwa, kuruka, kuribwa umutwe, kuba wagira umuriro.) ibi kandi bikagaragara vuba nyuma yo kumara kurya.

Cafetaria du 40  iherereye mu mudugudu w’intwari Akagari ka Rwezamenyo ya mbere Umurenge wa Rwezamenyo Akarere ka Nyarugenge iyi Cafetaria itegura , igatunganya ndetse igacuruza ibikomoka ku ifarini harimo imigati amandazi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ikinyamakuru gasabo ubwo cyasuraga aho cafeteria du 40 ikorera cyasanze hari byinshi iyi cafeteria ikora bitubahiriza amabwiriza harimo kuba aho bakorera hari isuku idahagije,abakozi bose ntibagira imyambaro yabigenewe igihe bari mu kazi , kuba bakoresha amasashi igihe bapfunyika imigati, kuba badapimisha abakozi nkuko amabwiriza abivuga n’ibindi bitandukanye.

Gasabo iganira n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Cafetaria du 40 Bwana Ndayambaje Pierre Celestin yavuze ko bamaze igihe gito batangiye bityo bakiyubaka   hari byinshi batujuje  ariko bakaba   bagiye gushyira mu buryo ibitameze neza.

 Baracyakoresha amasashi bapfunyika imigati(P/gasabo)

Agira ati:”tumaze igihe gito dutangiye kuko twatangiye mu kwezi kwa gatatu mu mwaka washize wa 2020, isuku yo dukora ibishoboka  kugirango igaragare ,imyambaro y’abakozi ntabwo bose bayifite ariko tugiye gukora ibishoboka byose ibintu byose bijye mu buryo ”

Ndayambaje kandi akomeza avuga ko impamvu badapimisha abakozi babo nkuko amabwiriza abiteganya aruko bamaze igihe gito batangiye.

Gasabo yashatse kumenya icyo inzego z’ubuyobozi zibivugaho ,maze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo Madame Marie Rose NIRERA avuga ko iyo hari  umuntu ugiye gutangira igikorwa cyo gutunganya ibikomoka ku ifarini hari inama agirwa .

Ati:”umuntu wese ugiye gukora ibikomoka ku ifarini hari inama agirwa , izo nama nizo aba agomba kugenderaho, kandi dukora ubugenzuzi tukareba niba inama yagiriwe azikurikiza, na Cafetaria du 40 rero bari muri abo twagiriye inama. iyo dusanze hari ibyo atubahiriza birimo isuku nke barabihanirwa”

Nirera akomeza avuga ko abakozi bose bagomba kuba bapimye iyo umukozi adapimye ntabwo aba agomba gukora, icyangombwa kigaragaza ko umukozi yapimwe hari igihe runaka kimara kigata agaciro. Abakozi bakongera bagapimwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo avuga ko bagiye gukurikirana ibitagenda neza muri Cafetaria du 40 , ariko ko bari baragiriwe inama.

Dore ibitagenda neza muri Cafetaria du 40,Abakozi bose nta numwe wapimwe ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze, isuku nke igaragara aho bakorera, kuba abakozi badafite imyambaro yabigenewe igihe bari aho bategurira ibyo bacuruza birimo imigati n’amandazi, kuba bagikoresha amasashi. Ntibafite ubwiherero buhagije,

Amabwiriza avuga ko ahantu hose hategurirwa ibyo kurya. Abakozi bakwiye kugira isuku ku mubiri igihe cyose kandi batarwaye indwara zandura ubuheri ,igituntu n’izindi .abakozi kandi baba bagomba gusuzumwa indwara mbere yo gutangira akazi na buri mezi ane ni ukuvuga  gatatu mu mwaka, buri mukozi kandi aba agomba kwambara umwenda w’akazi,ingofero inkweto zabugenewe kubakora mu gikoni kandi bakagenerwa aho babika imyenda n’ibindi bintu byabo bwite.

Biseruka jean d’amour/0785637480

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *