Sheikh Tamim yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2025, Sheikh Tamim yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwari rugamije kongerera imbaraga ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.
Emir wa Qatar yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko yagiranye ikiganiro cyagutse na Perezida Kagame kijyanye no kurebera hamwe amahirwe yo kwagurira ubufatanye. Yakomeje ashimira Umukuru w’Igihugu.
Ati “Qatar n’u Rwanda bihujwe n’umubano ukomeye ugenda ukura, kandi utera imbere byihuse ugana ku rwego rutanga icyizere rw’ubufatanye n’inyungu zihuriweho. Ndashima umuhate wa Nyakubahwa [Perezida Kagame] mu gushyigikira gahunda z’amahoro mu karere igihugu cye giherereyemo.”
Kuva muri Werurwe 2025 ubwo Sheikh Tamim yahurizaga Perezida Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi i Doha, Guverinoma ya Qatar igira uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane yo mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Guverinoma ya Qatar ihuriza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 mu biganiro bigamije gukemura impamvu muzi z’amakimbirane ari hagati y’Abanye-Congo, ikanashyigikira ibiganiro by’amahoro Washington bihuza u Rwanda na RDC.
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bo mu Rwanda bagaragaje kenshi ko iki gihugu cyifuza ko akarere kagira amahoro arambye kugira ngo gatere imbere, kandi ko Leta izashyigikira gahunda zose zigamije gukemura ibibazo bikugarije.
Uretse kuba u Rwanda rwitabira ibiganiro bya Washington, runashyigikira ibihuriza AFC/M23 na Leta ya RDC i Doha, rufatanyije n’ibindi bihugu birimo Amerika, Togo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru QNA byo muri Qatar, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we yashimye uruhare Leta ya Qatar ikomeje kugira mu gukemura amakimbirane hirya no hino ku Isi.
Makolo yagize ati “Mu rwego rwa politiki, Leta ya Qatar ni umufatanyabikorwa wizewe. Ku mahoro n’umutekano, duha agaciro uruhare Qatar iri kugira mu buhuza ku bibazo mpuzamahanga bikomeye, birimo n’icyo mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
Perezida Kagame yashimye ubufatanye bukomeye bw’u Rwanda na Qatar bwashimangiwe n’uruzinduko rwa Sheikh Tamim, agaragaza ko umubano mwiza ibi bihugu bifitanye utuma bikomeza gukorana neza.
Yagize ati “U Rwanda rushima cyane ubufatanye bukomeye rufitanye na Leta ya Qatar n’ubucuti bwihariye bukomeje kuyobora ubu bufatanye. Tuzubakira ku byagezweho muri uru ruzinduko, dushyira imbere iby’ingenzi duhuriyeho ku bw’inyungu z’ibihugu byacu n’abaturage bacu.”
Makolo yasobanuye ko Guverinoma z’ibihugu byombi zifatanya mu nzego z’ingenzi zirimo ikoranabuhanga no guhanga ibishya, uburezi, ingufu n’ubuhinzi.
Guverinoma ya Qatar yifatanya n’iy’u Rwanda kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, byitezwe ko kizuzura mu 2027 gitwaye miliyari 1,3 y’Amadolari. Ni ubufatanye bushingiye ku masezerano impande zombi zagiranye mu 2019.
Guverinoma ya Qatar kandi itera inkunga umushinga wa Zero-Out-Of-School wo gusubiza mu mashuri abana bose batacyiga, watangijwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda n’umuryango EAA Foundation wo muri Qatar, muri Nzeri 2023.
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko binyuze muri uyu mushinga, biteganyijwe ko mu myaka itanu uzamara, abana b’Abanyarwanda bagera ku bihumbi 177 bazasubizwa ku ishuri.
Makolo yashimye Guverinoma ya Qatar ku bwo gutera inkunga uyu mushinga wo gusubiza abana ku ishuri, agaragaza ko ishoramari iri gukora mu Rwanda rishimangira umubano utanga umusaruro uri hagati y’impande zombi.
Mu rwego rw’uburezi kandi, Makolo yasobanuye ko hari abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Qatar kandi ko u Rwanda rwifuza ko hajyayo benshi, bakajya guhaha ubumenyi bazifashisha mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Ati “Dufite abanyeshuri b’Abanyarwanda bari kwiga muri Qatar kandi twifuza ko abandi benshi bajyayo. Ibi na byo biri muri gahunda yacu yo guteza imbere ubukungu bwacu.”
Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame yajyanye Sheikh Tamim mu rwuri rw’inka ze ruherereye muri Kibugabuga mu Karere ka Bugesera. Umukuru w’Igihugu yagabiye Emir wa Qatar inka z’Inyambo. Ni ikimenyetso cy’ubushuti n’ubwubahane.





2,660 total views, 53 views today

