Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikari barahiye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nzeri 2018, Dr Ngirente Edouard yakiriye indahiro z’abacamanza batatu bo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikari, abibutsa ko inshingano zabo ari ugutanga umusanzu ku gihugu kigendera ku mategeko.

Agira ati “Ndabifuriza kuzuzuza neza inshingano igihugu kibahaye, bishingiye ku kizere mwagiriwe n’ababakuriye muri izi nshingano nshya. Indahiro mumaze kugirira imbere yacu izahore ibaranga kandi ni igihango mugiranye n’Abanyarwanda twese n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu”. Minisitiri w’Intebe, yabagejejeho bimwe mu bigomba guhora bibaranga kugira ngo bazabashe kuzuza neza inshingano zabo, kandi ngo binaranga n’ingabo z’u Rwanda.

Ibyo harimo, Gukora akazi kinyamwuga, Kuba inyangamugayo muri byose kandi hose; Gukorera mu mucyo; Gohora murangwa na disipulini nk’uko bisanzwe; Gushishoza mu manza bazajya baca n’ibibazo bizajya bibagezwaho; Kuba intabera mu buryo bwose bushoboka; Kwakira neza ababagana no kubaha serivisi nziza; Kwirinda ruswa,…

Bababwiye ko Guverinoma y’u Rwanda izabaha inkunga yose ishoboka kugira ngo bazarusheho kuzuza neza inshingano bahawe ndetse anabizeza ubufatanye.

Indahiro Minisitiri w’Intebe yakiriye ni iza  Lt. Col. Asiimwe Charles Madudu, Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikari n’indahiro y’abacamanza muri uru rukiko, Lt. Col. Ngabo Augustin na Maj. Sumanyi Charles.

Rutamu Shabakaka

 87,177 total views,  43 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *