Nyanza:Ishyaka Green Party ryahuguye abarwanashyaka baryo baryo

Uyu munsi tariki ya 22 Ugushyingo 2025, ishyaka Green Party ryahuguye abarwanashyaka baryo mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije n’ikoranabuhanga ndetse no gutora inzego nshya zihagararira iri shyaka mu karere haba ku rwego rw’urubyiruko no ku rwego rw’abagore.Ni igikorwa cyatangijwe na Hon.Mugisha alex . komiseri Mukuru muri iryo shyaka .

Batsinda Juliet, umunyamabanga muri Komisiyo y’itumanaho yabwiye  abarwanashyaka ku ikoreshwa ry’imbunga nkoranyambaga yabasabye kuzikoresha mu nyungu z’ishyaka n’igihugu, anaboneraho kubasaba kwitwariraka mu ikoreshwa ryazo ,kuko iyo zikoreshejwe nabi bigira ingaruka mbi ku ishyaka no ku gihugu muri rusange. Abasaba ko bagomba kuzikoresha neza bagaraza aho igihugu cyavuye naho kigeze, haba muri politike ndetse n’iterambere ryacyo ,yanasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kunyomoza abagoreka amateka y’igihugu.

Uwera Jacqueline, komiseri ushinzwe ibidukikije muri Green Party yasabye abarwanashyaka kwita ku bidukikije mu buryo bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwuka mubi,yagarutse ku ruhare rw’abarwanashyaka mu kurengera ibidukikikije, yibanze cyane ku ruhare rw’abagore kubera imbaraga basanganywe mu muryango Nyarwanda ,abibutsa ko kubungabunga ibidukikije bituma igihugu kigira ubukungu buteye imbere mu buryo burambye kuko abaturage baba banafite ubuzima bwiza bakesha ibidukikije bibungabunzwe neza.

Muri iki kiganiro yasabye abarwanashyaka gukumira ikintu cyose cyahumanya ikirere ndetse cyananduza amazi y’imigezi ,ibiyaga n’inzunzi . Abarwanashyaka basabwe: Kwirinda gutema ibiti nk’ibidafite akamaro, Kudata imyanda aho bibujijwe, Gukoresha ibintu bishobora gusubirwamo (ibibora), Gukoresha amazi n’ingufu mu buryo buboneye, Gukangurira abandi gukora ibikorwa byiza ku bidukikije.

Yibukije ko Kurengera ibidukikije atari inshingano y’abashinzwe iby’ibidukikije gusa ko ari inshingano ya buri wese, ko iyo bibungabunzwe baba barengera ubuzima bwabo, kandi baba bafunguye inzira yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga, ubukorikori, n’iterambere rirambye.” Yagaragaje n’inshingano buri wese akwiye gutahana: -Gutekereza ku gikorwa kimwe bazakora mu rwego rwo kurengera ibidukikije. -Gushyiraho itsinda ryo gukurikirana ibikorwa byo kurengera ibidukikije. _Gukangurira abandi kurengera ibidukikije aho batuye.

Uwitonze Captone

 705 total views,  270 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *