Hopital-Kibagabaga :Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze amasabune y’amazi

Nyuma yaho, Croix-Rouge y’u Rwanda itanze amasabune y’amazi ku bitaro bya Muhima, tariki ya 1 Mutarama 2021, iki gikorwa cyakomereje ku bitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Muri icyo gikorwa cyo gutanga amasabune y’amazi yo gukaraba mu guhangana no gukumira icyorezo cya COVID-19, hari Dr.Samuel Nkundibiza umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibagabaga na  Bwito Paul, perezida wa Croix-Rouge ku rwego rw’igihugu.

Dr.Samuel Nkundibiza, umuyobozi w’ibitaro bikuru  bya  Kibagabaga ati:”Mu mirimo yanyu ya buri munsi tuzi ko mufasha abababaye kurusha abandi no kubungabunga ubuzima bw’abantu.Uyu munsi mwabaye abafatanyabikorwa b’ibitaro bya Kibagabaga .Iyi nkunga y’amasabune y’amazi muduhaye, yari ikenewe, kuko mu bikorwa byose bikorerwa ku bitaro bijyana n’isuku, hifashishijwe  amazi n’isabune.Iyi sabune izakoreshwa  n’abantu  baza ku bitaro n’abakozi muri rusange mu rwego rwo kwirinda no gukumira COVID-19.

Perezida wa Croix-Rouge Rwanda, Dr.Bwito yavuze ko, Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta bari mu gikorwa cyo kurwanya COVID-19  mu nzira zose .Intwaro yo kukirwanya  ni gukaraba neza intoki n’isabune.Kandi bizagerwaho kuko leta ishyira imbaraga mu gukangurira abantu kukirinda.

Ati:” Twifuza kuzatsinda COVID-19, inzira yo kuyirwanya ni gukaraba amazi n’isabune.Ariyo mpamvu twazanye iyi sabune y’amazi hano ku bitaro bya Kibagabaga ngo abakozi bajye bayikoresha , abarwayi n’abarwaza bayikoreshe kuri kandagira ukarabe.

Dr.Bwito Paul perezida wa Croix-Rouge Rwanda na Dr.Samuel Nkundibiza , umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga ( Photo:Captone)

 

Perezida wa Croix-Rouge Rwanda mu gikorwa cyo gushyikiriza , umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga ( Photo:Captone)

Uwitonze Captone

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *