SadatMunyakazi akomeje gukoresha imvugo zangisha abantu abandi

Bamwe mu bafana n’abakunzi b’ikipe ya Rayon sports, bahangayikishijwe n’ibibazo ngo byaba bitezwa na Munyakazi Sadat aho akangurira abafana kwanga abandi.Abasesengura ibivugwa basanga ari za mvugo nka zazindi zo mu bihe byo hambere byangishaga abanyarwanda abandi,nkaho harabashinjwaga kuba ari abanzi b’u Rwanda,inzoka n’ibindi.

Ese imvugo ya Munyakazi Sadat , yaba ihishe iki?Iki ni kimwe mu kibazo bamwe mu bafana bibaza.Ngo hari umuri mu bitugu.
Mu kiganiro na Radio 10 President MUNYAKAZI SADATE yatangaje ko ishyamba rimaze igihe rivugwa muri Rayon Sports yiteguye kuritema ndetse akanaritwika.

Ati :”Ntakuntu abantu bazarwana no kubaka abandi barwana nogusenya bitwaje ko bamaze imyaka myinshi muri Rayon.Ati ntakuntu umuntu azagura umukinnyi ngo amushakaho commission ngo tumwihanganireIkipe ivugane numutoza bumvikane abandi bace inyuma bamubwire ngo yurize ibiciro. Ntakuntu abandi baharanira kuba igishushanyo mbonera cya stade cyagiye hamwe mubyumweru 2 abandi bibereye mukurema udutsiko ngo tuzabihanganire. Ibi nibyo byatumye abafatanyabikorwa bifata kubera akajagari nkaka ati ariko mubamparire Irishyamba nzaritema yewe naritwike rizasigara aramateka, ati kandi ninanirwa muzamfashe.Ati ibisambo nkibi bisahura rayon tugomba kubirwanya. Ati rayon sports muminsi micye irasinyana amasezerano na Ritco.Kandi murabona muminsi micye dusinyana na MTN .Tubibutseko ibi bivuye kubikorwa bitishimiwe n’ubuyobozi: Gacinya Chance Deny; Gakwaya Olivier; Mushimire Claude na Muhirwa Prosper.Yaba mugikorwa cyogushaka umutoza nibyo Gukoresha izina rya Rayon sports muburyo butaribwiza bitumvikanyweho nubuyobozi.”

Nyuma y’iyi mvugo ikarishye bamwe mu bakunzi ba Gikundiro bavuze ko babyamaganye.
Bati:” Natwe Tubyamaganiye kure aho yavugaga ko azarwanya inyeshyamba ziri mu ikipe ya Rayon sports. Munyakazi Sadat yashingiye ko havutse ikipe y’umukino w’intoki witwa Baskteball Rayon sports. Ubu rero Munyakazi Sadat yatangiye kubiba urwangano kugeza naho avuze ko atagikeneye umukinnyi Rutanga Eric kugeza naho amushinja kurya ruswa ku mukino bakinnyemo na Mukura igatwara igikombe cy’Agaciro. Munyakazi kuba yaratangaje ku maradiyo atandukanye ko azahiga abiyita inyeshyamba kugeza naho akoresha sms igira iti: Ubuyobozi bwa Rayon sports buciye ku kibuga.”

Hari abatangaza ko kuba Munyakazi Sadat akangurira abafana kwanga abandi byagaragaye ko abashobora kwibasirwa bakaba bagirirwa nabi.
Kuba buri munsi akoresha imvugo zikaze zibasira abo yita ko bari abayobozi ba Rayon sports ntagihindutse ngo Munyakazi abuzwe gukoresha imvugo zibiba urwangano hagize ugira icyo ababibazwe.
Abareyo benshi baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo bagitangarije ko nta shyamba rihari ahubwo ko ari Munyakazi ubyadukanye kugirango atazabazwa amakosa arimo akorera ikipe.
Rayon sports ijya gukina muri Sudan yafashe ideni rya miliyoni mirongo itatu atwaramo umwana we.Munyakazi arabeshya ko hari abashatse injawuro ku mutoza kandi yahawe amafaranga kugera no kuri Muvunyi Paul watanze igihumbi cy’idorari.
Munyakazi ngo arashaka kwirukana abakinnyi bazanywe na Gacinya.Ikihishe inyuma yuru rwangano Sadat akomeje kubiba ruracura iki?Abakunda Rayon sports nibatabare naho ubundi Sadat arakomeza kwangisha abantu abandi.
Nyirubutagatifu Vedaste

 137,277 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *