Stade mpuzamahanga -Amahoro irabonetse, ariko hakenewe abahanga bo kuyikiniraho

Amakuru agera ku kinyamakuru gasabo.net nuko mu gihe kitarambiranye stade y’ikitegererezo mu Rwanda iba ibonetse.

Stade Amahoro iziye gihe kuko byari birambiranye guhora  CAF  imenyesha u Rwanda  n’andi mashyirahamwe yakira imikino mpuzamahanga  ko mu Rwanda nta stade ihari yakwakira iyo mikino.

Mu gihe ikipe Amavubi yabaga yiteguye kwakira ikipe yo hanze yakiniraga kuri stade Huye , ariko umukino ikahabera bigoranye kuko  yakundaga kunengwa  ko  nta hoteli ziri ku rwego CAF yifuza zihari.

Hari imikino itarahakiniwe , ubwo u Rwanda rwakiraga  Benin umukino  ntiwakiniwe kuri Stade Huye kubera ko iki kibuga hari ibyo kitujuje nk’amahoteli, byatumye u Rwanda ruhabwa uburenganzira budasanzwe bwo kwakirira ku kibuga cya Kigali Pele Stadium.

Nibyo stade Amahoro iziye igihe , bamwe mu bakunzi ba ruhago  bibaza niba hazaboneka abakinnyi nka ba Muvara,Jimy Gatete cyangwa Sugira bamwe muri ba rutahizamu bashimishije abanyarwanda batera amashoti mu nshundura .

Magingo aya bamwe mu bafana bavuga ko mu Rwanda twasigaye inyuma mu mupira w’amaguru.

Sadiki, umwe mubafana at:”Nihatagira igikosorwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, hari igihe kizagera twisange ku mwanya wa nyuma wa FIFA.Hari amakipe yatangiye atazwi mu mupira w’amaguru nka Cape verde (Cap-Vert), ariko mu iki gihe, amwe mu  makipe y’ibikonyozi  ajya guhura nayo yikandagiye.Kugirango iyi kipe igere  ku rwego rwo hejuru yagiye gusha abacanshuro iyo za Brezil ndetse n’abandi bashyushya ntebe bakomoka mu bihugu byo ku mugabane w’iBurayi .Natwe tubigireho aho kuzana abakinnyi b’abasimbura bo mu bigo by’amashuri yisumbuye iyo za Nigeria, Cameroun na za Senegal bahembwa ayu busa.”

Uwitonze Captone

 187,962 total views,  825 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *