Ishyaka ryo kurengera ibidukikije ryahuguye abarwanashyaka baryo mu Karere ka Nyaruguru
Tariki ya 7 Ukuboza 2025, abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’igihugu berekeje mu karere ka Nyaruguru mu rwego rwo guhugura abarwanashyaka no kubagezaho ingamba zo kubungabunga ibidukikije no kuzuza inzego z’ishyaka kuva ku mirenge kugera ku rwego rw’akarere.
Komiseri mukuru Hon.Mugisha Alex niwe watangije inama n’amahugurwa ndetse nyuma haba igikorwa cy’amatora yo kuzuza inzego z’ishyaka kuva ku Mirenge kugera ku rwego rw’Akarere.
Muri iki gihe, ibidukikije bikomeje guhura n’ibibazo bikomeye bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, imyuka ihumanya, ndetse no gutakaza ibyanya by’ubusitani n’amashyamba,
Ishyaka Green Party ryibutsa urubyiruko n’abagore ndetse n’abaturage bose muri rusange ko bakwiye kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Gutera ibiti, gukoresha neza amazi, kwita ku musaruro w’ibinyabuzima ndetse no kurwanya imyanda ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi byo kwitaho.
Byumvikane ko gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera ibidukikije ni inshingano ya buri wese, kandi ni bwo buryo bwo kubaka isi nziza, ifite ubuzima bwiza kandi itekanye.

Uwitonze Captone
596 total views, 596 views today

