Nyamagabe: Polisi yafashe umugore wakwirakwizaga ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Kitabi yafatanye ibiro icumi by’urumogi  umugore witwa Akimpaye Delphine ufite imyaka 39 y’amavuko, uyu mugore avuga ko urumogi yari arukuye mu karere ka Rusizi arujyanye mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uyu mugore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange  iturutse mu karere ka Rusizi yerekeza i Kigali itwawemo urumogi niko guhita Polisi ishyira bariyeri mu muhanda kugirango urwo rumogi rufatwe.”

Yakomeje avuga ko iyo modoka imaze guhagarikwa yasatswe igasangwamo umufuka urimo urumogi rugera kubiro icumi habajijwe abari muri iyo modoka nyiri urwo rumogi bose bavuga ko babonye Akimpaye yinjirana uwo mufuka mu modoka niko guhita afatwa.

CIP Twajamahoro avuga ko Akimpaye usanzwe utuye mu karere ka Nyamagabe  yemera ko urwo rumogi rwari urwe aho yari arukuye mu karere ka Rusizi agiye kurugurisha i Kigali ndetse akaba ari inshuro ya kabiri afatwa acuruza urumogi kuko yari amaze imyaka ibiri muri Gereza azira icyaha cyo gucuruza urumogi.

CIP Twajamahoro yasabye abaturage kwitandukanya n’ikoreshwa ndetse n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka k’ubicuruza, ubinywa ndetse izo ngaruka zikagera no kumuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Nta gihugu gishobora gutera imbere mu gihe gifite abaturage  babaswe n’ibiyobyabwenge niyo mpamvu abaturage bakwiye gutanga amakuru y’abagira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.”

Yasoje abibutsa ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge ari byo ntandaro y’ibindi byaha bihungabanya umudendezo w’abaturage ndetse bikadindiza n’iterambere ry’igihugu.

Akimpaye akimara gufatwa, Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) sitasiyo ya Kitabi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
Biserukajeandamour@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *