Ese Rayon Sports izongera kubona abakinnyi nka Ismaila Diarra cyangwa umunya-Mali Moussa Camara

Mu gihe andi makipe akomeje gushaka abakinnyi bo kuzayafasha mu mikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda, Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yavuze ko yerekeje amaso mu kuzamura abakiri bato.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2026, ni bwo hafunguwe isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi, mu gihe mu bihugu byinshi umwaka w’imikino wa 2025/25 ugeze muri ½.

Nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, Talib yahamije ko iri soko atazarirema kuko abakinnyi afite bujuje byose, ahubwo icyo azakora akaba ari ukuzamura abana b’Intare FC.

Ati “Ntabwo nshaka abakinnyi bashya baturutse hanze kuko abo mfite ubu barahagije. Baracyari bato kandi bakeneye umwanya wo gukina bakerekana ibyo bashoboye. Wenda umwaka nujya kurangira ni bwo tuzareba aho twakongeramo izindi mbaraga.”

“Icyo mba nitayeho ni ukubaka umupira w’amaguru w’u Rwanda na APR FC y’ejo hazaza. Tuzareba ko mu ikipe y’abato twakuramo abana nka bane bafite imyaka 16 na 17. Ahubwo icyo nsaba abafana ni ukuzabashyigikira.”

Uyu mutoza yatangiye kwitegura umukino wa FERWAFA Super Cup uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 10 Mutarama 2026, uzamuhuza na Rayon Sports yo imaze kongeramo abakinnyi batatu bashya. Abo ni Faustin Likau Kitoko, Yannick Bangala Litombo na Kwizera Olivier.

Nubwo ikipe ya Rayon Sports iri kwiyubaka bamwe  mu bakunzi bayo bavuga ko kuzongera kubona abakinnyi bagacishijeho nka Ismaila Diarra  waje ava muri Darling Club Motema Pembe mu ikipe y’i Kinshasa bitazongera kubaho cyangwa  umunya-Mali Moussa Camara.

Kimwe nkuko abakunzi ba APR FC bavuga ko kongera kubona ikipe nk’iyatsinze igihangange ZAMALEK bizagorana kurusha cyane nko kurota ujya ku kwezi .

Bivugwa  ko abakinnyi APR FC izana muri iki gihe bataratera ikirenge mu cy’umunya Haiti  Lionnel Saint-Preux( uwo mubona ku ifoto hasi)  umwe mu bakinnyi b’abahanga b’abanyamahanga bakiniye ikipe ya APR FC yo mu Rwanda.

Twabibutsa ko ikipe ya APR FC yigeze gutsinda Zamalek mu 2004 mu Gikombe cya CAF Champions League, iyitsinda 4-1 mu mukino wo kwishyura mu Rwanda, nyuma yo gutsindwa 1-0 mu Misiri, bityo iyisezerera ku rubuga rw’iwe. Gusa, muri 2015 APR FC yatsinzwe na Al Ahly (mukeba wa Zamalek) muri CAF Champions League. Zamalek kandi yagiye gutsinda Rayon Sports mu 2015, nyuma y’uko na yo yari yasezerewe na Zamalek. 

Uwitonze Captone

 4,229 total views,  846 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *