Uburyo abahinzi n’abarozi bakwiye kwitwara mu kwimakaza ubuziranenge bw’ibihingwa

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge  (RSB), cyagaragaje 70% by’ibiribwa byubakiye ku mirima ihingwamo ibyo biribwa no ku biraro by’amatungo atanga umusaruro w’inyama n’amata.

RSB yagaragaje uburyo abahinzi n’abarozi bakwiye kwitwara mu kwimakaza ubuziranenge bw’ibihingwa, kugira ngo bizagirire akamaro ababirya.

Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) kirasaba abaturage gufatanya mu gukumira no gutanga amakuru ku biribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Ibi bikorwa bigamije kurinda ubuzima bw’abaturage no guteza imbere inganda nto n’iziciriritse. Ibi ni ibyatangarijwe mu mahugurwa agenewe abanyamakuru ari kubera mu karere ka Muhanga yateguwew na FAO.

RSB ivuga ko ibiribwa bitujuje ubuziranenge bishobora kugaragara mu buryo bubiri:

Ibyagaragara amaso: umwanda, isuku nke, kudapfundikirwa neza cyangwa kubikwa nabi, ndetse n’ibiribwa byarengeje igihe cyo kuribwa.

Ibitagaragara amaso: ibi bisaba ibizamini bya laboratwari kugira ngo hamenyekane ubuziranenge nyabwo.

Inzobere mu by’ubuzima n’amabwiriza y’ubuziranenge zigaragaza ko kwihaza mu biribwa ari inkingi y’ubuzima n’iterambere rirambye. Ni ibiribwa bigomba kuba byujuje ubuziranenge kuva ku murima no mu kiraro kugera ku isahani y’ufata ayo mafunguro.

Izo mpuguke zivuga ko ibiribwa bitujuje ubuziranenge bitera indwara zo mu nda, umusonga n’iziterwa na mikorobe, bigahungabanya ubuzima bw’abaturage ndetse n’ubukungu bw’igihugu.

RSB ifatanya n’inzego zitandukanye mu kugenzura, gupima no kurinda ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa. Intego nyamukuru ni kurinda ubuzima bw’abaturage, guteza imbere ubukungu bushingiye ku biribwa bifite ubuziranenge, no gushyigikira gahunda za Leta zo kurwanya indwara zituruka ku biribwa.

Abaturage barasabwa gutanga amakuru igihe babonye ibiribwa n’ibinyobwa bidafite ubuziranenge aho bigurishwa cyangwa hakorerwa, kugira ngo bafashe mu kurengera ubuzima rusange. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2050 Abanyarwanda bose bazagira imibereho myiza, ubuzima buzira umuze, kandi ubukene bukazaba bwararandutse, bigizwemo uruhare n’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

FAO igaragaza ko umutekano w’ibiribwa ari inshingano rusange; iyo umuturage, umucuruzi n’inzego z’igihugu bawushyizemo imbaraga, igihugu kiba gifite ubuzima buzira umuze n’isura nziza ku ruhando mpuzamahanga. Mu 2024, byagaragajwe ko 79,4% by’ingo mu Rwanda zihaza mu biribwa, mu gihe 20,6% batarihaza, harimo 1,8% barya rimwe ku munsi naho 18,2% batabayeho nabi ariko batarihaza.

Uwitonze Captone

 

 5,461 total views,  922 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *