Bamwe mu biyita abacuruzi bakomeje gukwirakwiza uburozi mu banyarwanda ,MINISANTE, RICA na FDA birebera

Ayo ni amwe mu magambo ya bamwe mu Banyarwanda bagura ibijyanye n’ibirirwa n’ibikomoka ku matungo mu masoko n’amaduka akorera ku butaka bw’u Rwanda.Ni  nyuma y’aho mu minsi mikuru ya Noheri n’Umwaka mushya  wa 2024 , ikigo FDA, gitanze ubutumwa bugira buti:”Zirikana kureba niba imiti, ibiribwa cg ibinyobwa ugiye kugura bitararengeje igihe cg bitangiritse.Tubifurije Noheri nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.”

Umwe mu basomye ubwo butumwa ubwo twari ku nyubako zimwe zigurisha ibikomoka ku biribwa yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko ubu butumwa buje impitagihe.

Ati:”Ubu butumwa ni bwiza ariko, ntacyo bukiramira , kuko mu minsi mikuru nk’iyi benshi mu bacuruza ibikomoka ku biribwa batanga ibirimo ibyanduye cyangwa ibyarangije igihe.Iri tangazo ryagomye kuba nibura  ryarasohotse mbere ho ibyumweru 2 kugirango abahaha bagire amakenga.Urugero niba waguze ibikomoka mu matungo, amafi, inkoko n’inyama zitukura bimaze igihe muri frigo byangiritse , wabigarura ute umaze kumwa ubu butumwa kandi wabiriye.

Ni kenshi bamwe mu baguzi bagiye batunga agatoki ko MINISANTE na bimwe mu bigo biyishamikiyeho nka:FDA,RICA ndetse na RBC, gutinda gufata ibyemezo bijyanye no kubungabunga ubuzima bwa muntu.

Kamali,  umwe mu bacuruza isambusa mu tubari no mu masoko atandukanye hano mu mujyi wa Kigali yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko, udashobora kubona inyama z’umwimerere wakoramo amasambusa na bureti ngo uzigurishe igiceri cy’ijana cyangwa magana abiri (200 frws).

Ati:”Twe dukoresha inyama bita amadeshe , bya bindi bataye.Urazitunganya akaziteramo igitunguru,tungurusumu n’agasenda ubundi ukabisya .Ugakora sambusa uriye akanurirwa. Hano mu marembo y’isoko ry’inyama rya Nyabugogo ahazwi nka OPROVIA, ushaka inyama za make aba yahageze hagati ya kumi n’imwe na sa kumi n’ebyeri za mugitondo  .Niho ugura inyama za make ziba zivuye mu ibagiro.Akenshi ni iziba zangiritse batajyana ku masoko akomeye cyangwa muri za hotel.Hariya haruguru urebe , aho twita ku muteremuko w’inyama , bariya ba mama bacuruza iziba zarafyiriye muri frigo.Kugirango zitanuka bazitera amaraso n’inyama zabazwe uwo munsi.Ariko ibyo bizwi n’uziguze kuko iyo azigejeje mu rugo azironga asanganizwa n’uruhuru rw’isazi.”

Ese koko bimwe muri ibi bintu bimeze nko kuroga abanyarwanda , MINISANTE, RICA cyangwa FDA baba babizi?

Bashobora kuba batabizi kuko ,iyo babimenya hari umwanzuro uba warafashwe.Reka duhere kuri RICA , ishobora kuba itabizi cyangwa ifite abakozi bake nabo badafite ubushobozi bw’ibyo bakagomye gukora.

Richard umwe mu bacuruza imbutabuta na siruduwiri  mu karere ka Musanze yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko mu byo acuruza byemewe na leta naho kumubaza ibya banywa izo nzoga no kurenzaho inyama z’amadeshe  bakabyimba amatama byabazwa  MINISANTE  na FDA.

Ati:‘Icyo nzi cyo nuko nunguka , icyanjye ni gucuruza sinzenga , ibindi mwabibaza abenzi bazo n’ababa ibyangombwa .Ariko numva abazinywa bavuga ko harimo imisemburo ikaze. Uyirebera mu icupa ukaba wacyeka ko ari urwarwa ariko mu by’ukuri sirwo kuko hari ibindi bisindisha bikakaye baba bavangavanzemo ku buryo ubinyoye ubwenge bwe buyaga byihuse”.

Byumvikane ko nka RICA ishinzwe gukurikirana ko ikorwa ry’ibintu bicuruzwa abantu bifashisha cyangwa bakenera mu mibereho yabo no  gutanga impushya zirebana no gutangiza inganda z’izo nzoga ariyo izi igisubizo cyabyo.

Ikindi ni gute wavuga ko RICA na FDA bikora neza mu gihe hari abantu bakomeje gucuruza ibintu bisa n’ubuki cyangwa ngo ni amavuta y’intare .Ugasanga umuntu yakoze urutonde rw’indwara hafi ya zose harimo , umutima ,diyabeti na canceri bikomeje guhitana imbaga ariko , uwo murozi akavuga ko abivura.

Birori ati:”Tujya twumva ko , minisiteri cyangwa ikigo runaka bitabye PAC, ngo batange ibisobanuro ku bintu bitagenda neza.Ariko byakabaye byiza umwaka utaha wa 2024, Ngirente ,Minisitiri w’Intebe , uyobora MINISANTE, FDA na RICA bitabye  PAC bagasobanurira Abanyarwanda uko hari bamwe mu bavura indwara zitandura nka ditabeti, umuvuduko w’amaraso na cancer, hanyuma bamwe mu barwayi bakigira muri abo bavuzi b’ibyaduka maze ibitaro nka CHUK na Roi Faycal bikinge imiryango abazi kuvura ibyo birwara bakore akazi kabo.”Niba abo bavuzi badakomwa mu nkokora ngo babuzwe gukwirakwiza  iyo miti bamwe bita ibinyoma nuko MINISANTE na FDA iba yarabihaye umugisha.”

Ibi byose ariko bizagerwaho  ku bufatanye bw’ikigo gishinzwe ubuziranenge (RSB), igishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), n’igifite mu nshingano kurengera umuguzi (RICA), byose hamwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.Byumwihariko MINAGRI igomba gusobanurira Abanyarwanda uko ikitwa ubuki gihagaze ku isoko.

Uwitonze Captone

uwitonzecapiton@gmail.com

 7,638 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *