Guhinga amasaka bifite akamaro kanini

Amasaka ni igihingwa kimaze imyaka irenga 1000, ariko ibyiza byacyo ku buzima bw’umuntu ni byinshi ku buryo ari byiza ko abantu bazajya bayashyira ku mafunguro yabo ya buri munsi.

Amasaka ari mu bihingwa bya mbere mu bihugu byacu ndetse akaba no mu biribwa bikoreshwa cyane mu mafunguro yacu ya buri munsi. Kubona igikoma kitarimo amasaka ni gacye cyane. Ntawe utazi imvugo ngo ikigage cy’I Byumba; iki na cyo gikomoka ku masaka.

Umutsima wa Kinyarwanda, ukoze mu masaka, uboneka akenshi ku munsi w’umuganura, ugaragaza ko amasaka afite runini mu mirire gakondo.

Ku munsi w’umuganura, umutsima ntiwabura

Kuba amasaka ari ifunguro ry’ingenzi uko wayarya kose, ni ukuvuga kuyaryamo umutsima, kuyateka impengeri, kuyanywamo igikoma no kuyakoramo umugati cyangwa gato, birangwa nuko amasaka akungahaye ku ntungamubiri zinyuranye.

Amasaka akungahaye kuri vitamin zinyuranye nka niacin, riboflavin, thiamin; n’imyunyungugu inyuranye nka magnesium, ubutare, umuringa, calcium, phosphore na potassium ndetse tunasangamo hafi kimwe cya kabiri cya poroteyine na fibre (48% by’ibikenewe ku munsi).

Akamaro k’amasaka ku buzima

Afasha mu igogorwa

Byaragaragaye ko ibiribwa byinshi byuzuye intungamubiri biba binakize kuri fibres zizwiho gutuma urwungano ngogozi rukora neza. Ku igaburo ryawe rimwe uba winjije 48% za fibres zose ukeneye ku munsi ari byo bituma igogorwa rigenda neza. Ibi bikurinda ibyuka mu nda, kwituma impatwe no kuribwa mu nda. Ndetse binarinda gucibwamo kandi bikagufasha kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri.

Ifu y’amasaka ikorwamo igikoma, umutsima n’ibindi binyuranye

Kurinda kanseri

Agahu k’inyuma ku ishaka kariho ibirinda uburozi mu mubiri utasanga mu byo kurya byinshi. Ibi bikaba bizwiho kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zinyuranye cyane cyane kanseri yo mu muhogo. Ibi amasaka akaba abirusha ingano n’ibigori.

Kurwanya diyabete

Ibinyasukari byinshi iyo bishwanyagurika bihindukamo isukari ishobora kongera igipimo cy’isukari mu maraso. Nyamara siko biri ku masaka. Ahubwo agahu kayo gakize kuri tannin, ikaba ifite muri yo enzymes zibuza iyinjizwa rya amidon/starch, nayo ihindukamo isukari iyo igeze mu mubiri bityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cya insulin na glucose mu mubiri.

Amasaka aboneka mu mabara anyuranye

Indwara ya Celiac

Nubwo ari uburwayi butamenyerewe, ariko iyi ni indwara yo kugira ubwivumbure kuri gluten, ikunze kuboneka ku bikomoka ku ngano. Nyamara kandi mu masaka ntayibamo, bityo amasaka kuri bo ashobora gusimbuzwa ibiva ku ngano. Iyi ndwara ya celiac ikaba irangwa no kubyimba, isesemi, no kwangirika mu mara, bitewe na bwa bwivumbure umubiri ugira kuri gluten.

Ubuzima bw’amagufa

Mu masaka habonekamo magnesium ku gipimo cyo hejuru; iyo igeze mu mubiri ituma igipimo cya calcium umubiri winjiza kizamuka. Iyi myunyungugu ibiri ikaba ari ingenzi mu mikurire y’amagufa ndetse no gusana amagufa yangiritse cyangwa ashaje. Ibi bifasha mu kurinda indwara zifata amagufa zinyuranye, bityo amasaka ni ingenzi ku bantu bakuze.

Amaraso n’insoro zitukura

Umuringa n’ubutare biboneka mu masaka. Kimwe na magnesium na calcium, umuringa ufasha umubiri kwinjiza ubutare ukeneye. Ibi bikaba bifasha mu kurinda indwara y’ikizungera. Iyo ufite ubutare n’umuringa bihagije mu mubiri, bituma insoro zitukura  zikorwa kandi zigakura ku gipimo cyo hejuru. Ibi byongerera ingufu itembera ry’amaraso, isanwa ry’uturemangingo-fatizo, gukura k’umusatsi no kongera ingufu mu mubiri. Ku ifunguro rimwe, uba winjije 58% by’umuringa ukeneye ku munsi.

Igikoma cy’amasaka uretse kuryoha kinakize ku ntungamubiri

Kongera ingufu

Niacin, ariyo vitamini B3 ni ingenzi mu guhindura ibyo twariye mo ingufu zifasha umubiri gukora imirimo yawo ya buri munsi. Mu masaka harimo 28% bya niacin ukeneye ku munsi.

Amasaka ni igihingwa kitangiza ibindi bidukikije, ku buryo leta zunze ubumwe za Amerika yafashe gahunda yo kuyahinga ku buryo zishobora kuba igihugu cya mbere cyeza icyo gihingwa ku rwego rw’isi.

Amasaka yagombye kuba ikiribwa kigenewe abarwayi ba diyabete ku buryo bw’umwihariko nk’uko tubikesha www.maviesansgluten.bio kuko akungahaye ku butare bwa “fer”, “calcium” na “phosphore”, kandi agira isukari nkeya.

Ikindi kandi arwanya ibibazo byo mu mara, n’ibisebe bifata ku gifu, akumira kwangirika kw’amagufa.

Amasaka kandi, afasha mu igogora ry’abana, hari n’abakoresha amasaka mu kuvura indwara yo guhitwa.

Hari n’ibihugu bikora ibintu byihariye bihereye ku masaka, nko mu Bushinwa bakora impapuro mu masaka, mu Bufaransa bakora imyeyo naho mu Budage bo bayakoramo ibyo kurya by’amatungo.

Uwitonze Captone

 473 total views,  95 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *