Ibiranga imiterere y’umutobe w’ibitoki wujuje ubuziranenge
Mu rwego rwo kongera ubwiza bw’ ibikorerwa mu Rwanda (“Made-In-Rwanda”) bibifasha guhangana ku masoko n’ibindi bicuruzwa, no kubungabunga ubuzima bw’abakoresha ibikomoka ku bitoki; Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge cyashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge by’umwihariko y’ibinyobwa bikomoka ku bitoki na divayi zongewemo ibikomoka ku bimera agaragaza imiterere n’uburyo buboneye bwo kubikora kandi akanashyiraho ingero genderwaho.
Cyashyizeho nanone amabwiriza y’ubuziranenge agenga imikorere kugira ngo inganda zibashe gukora ibinyobwa byujuje kandi bifite ibirango by’ubuziranenge. Mu rwego rwo gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza hateguwe agatabo gasobanura amabwiriza y’ubuziranenge mu buryo bworoheye buri wese kakaba kibanda ku mahame rusange mu kuboneza aho bakorera izo nzoga hamwe n’indangamiterere z’ibyo binyobwa.
Ibyifashishwa mu kwenga ibinyobwa nk’ibitoki, amasaka, ibibabi, imizi n’ibihimba by’ibimera ndetse n’inyongeramirire bigomba kugenzurwa neza, bigatoranywa mu rwego rwo gukuramo ikintu cyose cyakwangiza ibinyobwa. Iryo toranya/genzura rishingira ku gukuramo ibyangiritse, ibyatoye uruhumbu n’ibyafashwe n’indwara kuko ibyo byose bishobora kugira ingaruka mbi ku buziranenge bw’ibinyobwa.
Mu gihe igenzura risanzwe ridashobora kwizeza ubuziranenge bw’ibyifashishwa hakoreshwa gupima muri laboratwari cyane cyane nko gupima utugirangingo tutaboneshwa amaso (microorganisms), imiti yica udukoko (pesticides), uburozi (toxin) nka Afulatogisine (aflatoxin).
Nyuma yo gutoranya, mu gihe bibaye ngombwa, ibyifashishwa n’ibigega bikoreshwa mu kubika no gutwara ibinyobwa bigomba kubanza gusukurwa hakoreshejwe amazi meza (RS EAS 12) yonyine cyangwa hakongerwaho kubisukura hakoreshejwe imiti yabugenewe.
Ku mikorere imwe n’imwe isaba imikorere mbanziriza gikorwa, nko ku bitoki bigomba kubanza gushya neza, ni ngombwa gushyiraho amabwiriza ngengamikorere mu rwego rwo kubungabunga ubuziranenge bw’ibinyobwa bikomoka ku bitoki.
By’umwihariko abantu bagomba kwitondera ibyiciro byo kwica mikorobe nko ku cyiciro cyo guteka no ku cyo gukoresha ibinyabutabire byongera igihe ikinyobwa kizamara. Umukozi ubishinzwe agomba kugenzura neza iyubahirizwa ry’ibipimo ntarengwa, harimo igihe, igipimo cy’ubushyuhe n’ibipimo by’ibinyabutabire byongera igihe ikinyobwa kizamara byakoreshejwe.
Ibikoresho byo gupfunyikamo bigomba kuba bifite ubushobozi bwo kurinda ubwandu ubwo ari bwo bwose, kubungabunga ubuziranenge bw’ibipfunyitswe kandi bitabangamiye ibidukikije. Ku nzoga zisindisha amacupa y’ibirahure ni yo agomba gukoreshwa.
Ibinyobwa bikomoka ku bitoki ndetse n’inzoga zongewemo ibikomoka ku bimera bigomba kuba bidafite
ubwandu buri ku bipimo byagira ingaruka ku buzima bw’ubinyweye. Ibi binyobwa bishobora kwangirika
bitewe n’ibyo bikozwemo cyangwa uburyo bikorwamo. Ibikunze kugaragara cyane n’ibisigazwa by’imiti irwanya
indwara z’ibihingwa (pesticides residues).
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa, bugaragaza ko inzoga nta keza kazo ku buzima bwa muntu, by’umwihariko ku bakiri bato.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ku bakiri bato, inzoga zangiza imikorere y’ubwonko, bikaba byagira ingaruka ku myanzuro umunu afata, bikongera ibyago byo kwibagirwa.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS, ugaragaza ko nibura buri mwaka ku isi abantu miliyoni 3 bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n’inzoga, bigana na 5.3% by’imfu zose zibaho ku mwaka.
Uwitonze Captone
919 total views, 120 views today

