Sikitu Jerome yataye akazi muri Kampani ya Royal Cleaning Ltd yakoraga buri munsi none igihombo kiravuza ubuhuha”

Ubunyangamugayo nibwo ndangagaciro za muntu zubakirwaho ubunyamuntu!!Ese iyo utaye inshingano wahawe ubawubakiye kuki?

Bamwe mu bakozi ba Kampani ishinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali yitwa “Royal Cleaning Ltd” bakomeje kwibaza aho umukozi wayo  n’umunyamigabane  Sikitu Jerome, yaba yaragiye ?.

Sikitu Gerome (P/NET)

Umwe mu bakozi utifuje ko izina rye ritangazwa kubera impamvu z’umutekano we ati:”Maze igihe  nza ku kazi ariko simbona  Jerome Sikitu,igihe kigiye kuba kinini adakoza ikirenge hano ku biro.Niba yongeye guta akazi nka mbere  agambiriye nibura  kunaniza bagenzi be yigira mu zindi gahunda, ntawamenya? , ariko njya numva ko yaba ari muri gahunda zo gushinga indi kampani ku giti cye.”

Ngo si ubwa mbere  Sikitu Jerome ata akazi ngo kuko yigeze kumara amezi cumi na kumwe ,azenguruka igihugu cyose yikinira filime

Bamwe mu bakozi bati:”Aho agarukiye  atangira kuzenguruka mu bakozi ababwira ko Kampani igiye kubirukana,abandi akababwira ko azabajyana kwa Jean Paul muri Kampani ya “AGRUNI” ikorera i Nyabugogo. Ikindi twumva bavuga ko  Sikitu Jerome yaje  kujya ananiza bagenzi be yitwaje ko bose banganya imigabane, agamije gucamo abakozi ibice.”

Undi mukozi nawe wasabye ko amazina ye yagirwa ibanga kubera umutekano we ati:” Sikitu  ngo hari abo yabwiye  ko agiye kurega Kampani kuko yamuhagarikiye umushahara. Ariko ngo hari  amakuru yaturutse ahantu hizewe avuga ko Sikitu  Jerome yanze akazi, yagiye mu zindi nyungu za politiki.”

Bamwe mu bakozi ba Royal Cleaning Ltd” batangarije ibinyamakuru bitandukanye ko hari amakosa yagiye akingirwa ikibaba.

Bati:“Sikitu Jerome yigeze kuvugwaho ibyaha bitandukanye akingirwa ikibaba,ariko noneho bishobora kubyuka nakomeza kujya inyuma y’umurongo ngenderwaho w’igihugu”.

Bakomeza bavuga  Sikitu  naramuka anareze Kampani bishobora kuzamugora kuko yamaze igihe kinini atagaragaramo akongeraho gutanga impamvu bamwe mu byanyamuryango b’iyi Kampani batemeranya nawe.

Amakuru yatangajwe mu kinyamakuru Impamba Sikitu yaje kuyanyomoza ,ariko ntibyaciriyeho aho.

Andi makuru dukesha ikinyamakuru www.ingenzinyayo.com  hatangajwemo inkuru yagiraga iti:Sikitu Jerome yararenganijwe kandi ari umunyamigabane,aha  hakomeje kwerekanwa ko ikiganiro Sikitu yagiranye n’ikinyamakuru ingenzinyayo com,  ko ari inkotanyi kandi ko azarega abo bashinganye Kampani.

Mwisomere  ikiganiro Sikitu yakoranye n’ikinyamakuru ingenzinyayo.

Ingenzinyayo.com Sikitu  uri muntu ki kubatakuzi?

Sikitu ndi Rwiyemezamilimo washoye imali hamwe na bagenzi banjye dutanga akazi  kuko twashinze Kampani Royal Cleaning Ltd ikorera mu mujyi wa Kigali ikagira ibiro kwa Rubangura House.Ubu ikaba irimo ibibazo byinshi byatejwe nabo twafatanije kuyishinga.

Ingenzi waduha uko bihagaze kugeza ubu?

Sikitu bihagaze nabi kuko banyambuye imfunguzo sinkigera mu biro.

Ingenzi ni iki cyagaragaza ko bakwambuye imfunguzo ko twahageze bakatubwirako wataye inshingano?

Sikitu nonese wazabajije abakozi nka Modeste n’abandi ko babizi.

 Ingenzi ni iki wasoza ubwira abazasoma iyi nkuru?

Sikitu ni uko ibimvugwaho ko nataye akazi ataribyo ahubwo jyewe nararenganye.

 

 

 

 1,257 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *