Padiri Gasigwa Alexendre yasezeye ku nkongoro ya alitari yisasira ikibero cy’umugore
Kuba hari abapadiri basezera kuri aritari ntibyagombye kuba ururondogoro mu bantu kuko nabo bafite imibiri ishyuha niyo mpamvu bari bakwiriye kurongora bakemera intege nke zabo(1Abakorinto 7:9).
PadiriAlexendre Gasigwa wamenyekanye cyane ubwo yakoreraga ubutumwa muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, muri Paruwase ya Nyakinama yasezeye ku mirimo ye nk’Umusaseridoti yiyemeza kubaho nk’umulayiki usanzwe ahita yivugana Marita .
Gusa nk’uko bikomeza byemezwa kuri uru rubuga, ngo muri uyu muryango w’abapadiri haje kuvukamo ibibazo by’,ubwumvikane buke, maze Padiri Gasigwa ahitamo gusezera muri uyu muryango maze ahita asaba kwemererwa mu bapadiri b’aba diocesains ( abapadiri bihariye ba Diyoseze), aza kubyemererwa maze Mgr Visenti Harolimana ahita amugira Padiri Mukuru wa Paruwase ya Mwange iherereye mu karere ka Burera.
Kuri uru rubuga bakomeza bavuga ko aha i Mwange, Padiri Gasigwa Alexendre yahamaze imyaka itatu gusa, nyuma ahita asubira mu ba mariane ariko ngo nanone aha ntiyahamaze kabiri ahubwo yahise yongera gusezera yerekeza ahitwa Nyarushishi ( hafi ya Kibeho), aha akaba ari naho ngo yafatiye icyemezo cyo gusezera burundu mu bupadiri ahita anasezerana nuwo yihebeye imbere y’amategeko.
Agaruka kuri uyu sheri wa Padiri bambikanye impeta nyuma y’umunsi umwe asezeye mu butumwa bya gisaserdote, umunyamakuru yavuze ko bisa naho iyi gahunda yabo itabatunguye kuko ngo byose byaba byaratangiye muri rya huzagurika rya padiri, uyu mugore akaba yarahise amwigarurira mu buryo bworoshye.
Uyu munyamakuru ( wemeza ko uyu mugore ari uw’uburanga budakabanije) avug akandi ko amakuru yaturukaga muri icyi gihe muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yemeza ko uyu mugore ari mu kigero cy’imyaka 40, kandi ko asanzwe ari umupfakazi usanzwe afite abana yitaho kandi ko nanone ko nyakwigendera wahoze ari umufasha we yari umusirikare mu ngabo z’ U Rwanda.
Umunyamakuru wa Virunga Today yabajije umwe mu bakristu bari bakimara kumva iyi nkuru niba hari ikidasanzwe mu byabaye, amusubiza ko ibyabaye ari divorce nk’izikomeje kuvugwa mu muryango nyarwanda.
Tubabwire ko mu gihe kitarenze imyaka 4, abapadiri 3 bakoreye ubutumwa muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bamaze gusezera mu butumwa. Abo akaba ari Padiri Niwemushumba Phocas wabikoze mu mwaka wa 2022, Padiri Maniragaba Alexis mu wa 2024, aba bombi bakaba barahise bashinga ingo, uheruka akaba ari uyu Alexendre Gasigwa ubikoze muri uyu mwaka.
Abakurikiranira hafi ibibera muri Kiliziya Gatolika bemeza ko gusezera mu butumwa kw’abapadiri ari ibintu bisanzwe kandi ko benshi mu babikora baba basanzwe bagaragaza intege nke muri uyu muhamagaro byongeye ngo muri icyo gihe ninako hakomeza kuboneka umubare munini w’abakora amasezerano yo kuba padiri, bivuze ko abagenda nta cyuho na gito bashobora gutera Kilziya y’Imana.
Ku bijyanye no gusezera ku buryamo bwa diyosezi no kurya amaturo y’abakristu muri doyosezi ya Butare Nyiricyubahiro Musenyeri Rukamba [yahawe Ubupadiri mu 1974], abajijwe ku baseserudoti be yavuze ko abasezeraga atari benshi nk’iki gihe cye , aho asanga “ibihe byahindutse kuko abantu banyuze mu ngorane nyinshi ku buryo hari aho bigera kubyakira bikamugora”.
Agereranya kuva mu gipadiri no kuba abashakanye batandukanye ati “ni nk’uko umukobwa yifuza kubana n’umuhungu, bagashakana, hanyuma buhoro buhoro, bikagenda bimurushya”.
Nyirubutagatifu Vedaste
991 total views, 102 views today

