Rusesabagina n’umutwe we,FLN batunzwe agatoki

Mu ijambo ritangiza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 kuri uyu wa 7 Mata, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze ku “Iterambere ritangaje”, kandi ko ruzakoresha imbaraga zose rufite mu kurinda iryo terambere rumaze kugeraho.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ari “Ikintu cyiza cyo kurinda” ndetse ko ‘Aho bishoboka hose’, u Rwanda ruzakomeza ibikorwa byo kugeza mu butabera abagira uruhare mu guhungabanya umutekano warwo.

Kugeza mu nkiko zo mu Rwanda harimo imanza nyinshi z’abantu baregwa kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, barimo Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’Ihuriro rya MRDC, ryari rifite umutwe w’inyeshyamba za FLN wagize uruhare mu bitero byahitanye inzirakarengane mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ruhagarike abashaka guhungabanya umutekano rufite.

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bwemewe n’amategeko mu kurwanya ibitero ku baturage bacu, ibyo nta mpaka zihari”.

Yongeyeho ko “Aho bishoboka hose, tuzana abo bahungabanya umutekano w’igihugu cyacu imbere y’ubutabera. Amategeko ntakwiye kugibwaho impaka, ndetse ubu dufite imanza nyinshi ziri mu nkiko zacu, zirimo [abantu bari] mu mitwe yitwaje intwaro”.

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuko bamwe mu bazanywe kuburanira mu Rwanda bari batuye mu bihugu by’amahanga, “Barinzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi”, ku buryo ikibazo ibyo bihugu byagize atari icyatumye abo bantu bazanwa mu nkiko z’u Rwanda, ahubwo ari “Ukwibaza uko bageze mu Rwanda”.

Yagize ati “Ni nko kuvuga ngo reka twe kuburanisha uyu muntu ku byaha yakoze, reka twirebere gusa uburyo yageze mu rukiko, ibindi tubyirengagize, rero dufite urugendo rurerure muri iyi nzira”.

Ahereye kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yibajije niba “Tutakabaye twita ku bifite umumaro, ari yo mpamvu [abo bantu] bari kuburanishwa mu nkiko z’u Rwanda”.

Aha Perezida Kagame yagarukaga ku mpaka zimaze iminsi z’abibaza uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, aho hari abavuga ko yashimuswe n’ubwo ubushinjacyaha bwagaragaje bidasubirwaho ko ari we wizanye nta gahato ashyizweho.

Abagifite umugambi wo guhungabanya umutekano baburiwe

Hirya no hino hakunze kumvikana abantu bavuga ko batavuga rumwe n’u Rwanda, ndetse ko bazarubohoza bakoresheje imbaraga zose zirimo n’iza gisirikari, nk’uko MRCD yabigerageje mu mwaka wa 2018, ariko ibikorwa byabo bikaburizwamo rugikubita.

 

Perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazabigeraho

Perezida Kagame yongeye kuburira iyi mitwe, avuga ko ibyo yifuza byose bitazashoboka kuko Abanyarwanda batazemera ko igihugu cyabo kigirwa akarima k’imitwe y’iterabwoba.

Yagize ati “Abanyarwanda ntibashobora kwihanganira kwemera ko iyo mikino mibi ikomeza gukinirwa ku butaka bwacu, ntibizashoboka na rimwe”.

Perezida Kagame kandi yanenze “Ibihugu bitwigisha amahame ya demokarasi, amahame y’uburenganzira bwa muntu”, ariko bigacumbikira abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, cyangwa bakinafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyo bakora bikitirirwa ko ari “Abantu bagamije kugeza u Rwanda kugera ku rwego rw’iterambere rutarageraho”.

Ntibajya bihishira

Perezida Kagame yavuze ko biteye isoni kuba byinshi mu bihugu bicumbikiye abafite ibyaha bashinjwa n’u Rwanda, byanga kubatanga bivuga ko ibyo baregwa ari ibihimbano, bikavuga ko abo bantu bazira kuba ari “abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”.

Yavuze ko igisekeje ari uko ibyo bihugu bidatinda kubona ko abo bantu u Rwanda rushinja ari abanyabyaha koko, “Kuko hari ibihugu bimwe bibafite mu nkiko zabo”, abo bashinjwa ibyaha bitandukanye.

Yongeyeho ko bitumvikana ukuntu hari ibihugu byanga kuburanisha abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside, kandi byaranze no kubohereza mu Rwanda.

Yagize ati “Hari ibihugu byinshi bifite abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubusabe bw’u Rwanda bwo kubohereza kugira ngo baburanishwe bukangwa […] ntibyabaye mu Bufaransa gusa, biri no mu bindi bihugu bikize, tuzi aho ibi bikorwa bimaze imyaka 15”.

Yasobanuye ko “Hari aho twavuganye n’ibihugu bibacumbikiye, turabasaba tuti ‘abantu batanu bari hano, mwabaduha tukababuranisha? Igisubuzo cyari oya, nta masezerano yo guhererekanya imfungwa dufitanye, ntitwizeye inkiko zanyu, ntitwizeye amategeko yanyu”.

Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo bihugu byanze kubohereza mu Rwanda, bikanga no kubaburanisha, bigakomeza gutyo imyaka 15 ikarenga.

U Rwanda rumaze gutanga impapuro zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside zigera kuri 1 146 bari mu bihugu 33. Muri abo, 46 nibo bonyine bamaze gufatwa n’ibihugu barimo, bagejejwe imbere y’ubutabera.

Kudahana abagize uruhare muri Jenoside byateye ingaruka zizashira nyuma y’imyaka myinshi

Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa byo kudahana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bimaze kugira ingaruka zikomeye, zirimo ubwiyongere bukabije bw’ibikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

Yagize ati “Iyo abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside bahawe uburenganzira bwo gutura kandi kubazana mu Rwanda ntibikunde, bigira ingaruka zikomeye. Twabonye ubwiyongere bukabije mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside, ku buryo bizatwara imyaka myinshi kugira ngo bihindurwe”.

Yongeyeho ko bamwe mu bazi ukuri, bakabaye basobanura ukuri ku mateka y’u Rwanda, bahitamo kwicecekera, ati “Ikibabaje ni uko abantu benshi bazi ukuri, bahitamo kubyitarutsa, bakicecekera”.

U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27, bikazamara iminsi 100 igaragaza igihe Jenoside yamaze, aho yaguyemo Abatutsi barenga miliyoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *