Ngo Tshisekedi nta gisirikare afite cyahangana na RDF

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa 11 Gicurasi, uyu muyobozi yatangaje ko ibikorwa byibasira Tshisekedi byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’ikiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru bakorera i Kinshasa.

Minisitiri Ngefa ashinja aba bantu barimo n’ababa mu mahanga kwikwitira uburenganzira bw’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu gukora ibyaha bitesha agaciro ubuyobozi bw’igihugu, kandi ngo byabangamiye imibanire y’Abanye-Congo.

Yavuze ko agaciro n’icyubahiro by’Umukuru w’Igihugu, nk’umurinzi w’Itegeko Nshinga n’ubumwe bw’igihugu n’inzego zacyo, kagomba kurindwa n’amategeko, bityo ko abamaze iminsi bamwibasira bagomba gukurikiranwa.

Minisitiri Ngefa yasabye ko hatangizwa bwangu ibikorwa byo gushakisha abantu bamaze iminsi bibasira Tshisekedi bifashishije imiyoboro y’ikoranabuhanga, kandi ko abazamenyekana bazafungwa kabone n’iyo baba batuye mu mahanga.

Ikiganiro Tshisekedi yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 6 Gicurasi cyibanze ku ngingo zirimo gahunda yo gusuzuma no kuvugurura Itegeko Nshinga, umugambi wo kuyobora manda eshatu n’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa RDC.

Tshisekedi yaciye amarenga ko Itegeko Nshinga rizavugururwa kandi ko Abanye-Congo nibamusaba kuyobora manda ya gatatu, azabyemera. Aya magambo yamaganywe n’abatavuga rumwe na we, bamwibutsa ko atagomba kurenza manda ebyiri zizarangira mu 2028.

Uyu Mukuru w’Igihugu wari warabwiye Abanye-Congo ko azashoza intambara ku Rwanda mu gihe ihuriro AFC/M23 ryafata Umujyi wa Goma, yasabye imbabazi, asobanura ko yari yarahawe amakuru atari yo, yibwira ko igisirikare cyabo gikomeye.

Imbabazi Tshisekedi yasabye Abanye-Congo zatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kumuteraho urwenya, bibaza uko Umukuru w’Igihugu adashobora kumenya ubushobozi bw’igisirikare abereye Umugaba w’Ikirenga.Inzobere zivuga ko igisirikare cya DR Congo cyari gikomeye kandi cyubashywe nyuma y’ubwigenge mu myaka ya 1960 na 70 ku gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.

“Cyari igisirikare gikomeye ariko cyaje gucikamo ibice no gusenyuka”, ni ibivugwa na Mvemba Phezo Dizolele ukuriye Africa Program mu kigo Center for Strategic and International Studies (CSIS).Ati: “Mu mpera z’ubutegetsi bwa Mobutu ni ho igisirikare cyashengabaye. Yubatse ingabo zimurinda zifite ibikoresho bikomeye – ariko ntiyita ku gisirikare cyose.”Kunanirwa guhuza neza imitwe itandukanye y’inyeshyamba mu ngabo byatumye haba ibibazo mu kuzitegeka ndetse no kubura k’ubuyobozi bukwiriye bw’ingabo.Mvemba Phezo Dizolele ati: “Abanyecongo bashobora kurwana ariko hari ruswa no kuyobora kujegajega. Amafaranga arasohoka ariko ntihagire ukurikirana uko yakoreshejwe.”Dizolele avuga ko kwiba ibigenewe abasirikare, na ruswa, bituma kugeza n’ubu bigoye kumenya neza umubare w’abasirikare bose ba Congo, kuko akenshi uwo mubare ukabirizwa “ku mpamvu z’inyungu” no kuyobya amafaranga azigenewe.Ati: “Ni ‘business’ nini itifuza ko hari uza kuyigenzura.”Richard Moncrieff yongeraho ko ubuyobozi bubi mu ngabo butanga ishusho y’ubutegetsi bwa guverinoma, nabwo buri mu kibazo nk’icyo.

Ati: “Ni ikibazo cy’ubutegetsi bwa politike hamwe na ruswa ikabije. [N’ahandi] Ingabo ni ishusho ya sosiyete na politike ziba zihagarariye.”

Uwitonze Captone

 4,564 total views,  4,564 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *