Perezida Kagame yashimye umukino mwiza wahuje Arsenal na Atletico Madrid za Visit Rwanda zerekanye
Perezida Paul Kagame yatangaje ko umukino wa kabiri wahuje Arsenal na Atletico Madrid wari ukomeye, ashimira Arsenal yawutsinze ikegukana itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabinyujije ku rubuga rwa X nyuma y’uko Arsenal yari imaze gusezerera Atletico Madrid iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 gisanga 1-1 banganyije mu mukino ubanza, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1, inagera ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu mwaka wa 2006, ni ukuvuga mu myaka 20 ishize.
Perezida Kagame yashimye umukino mwiza amakipe yombi akaba n’abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda yerekanye muri rusange ariko by’umwihariko ashimira Arsenal asanzwe akunda, kubera intsinzi yabonye, jkagera no ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.
Mu gihe kandi Arsenal itegereje ikipe bazakina umukino wa nyuma hagati ya Bayern Munich na PSG na zo zikorana n’u Rwanda, zikina umukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatatu saa tatu z’ijoro, Umukuru w’Igihugu yifurije ikipe nziza kurusha izindi muri aba bafatanyabikorwa bose ba Visit Rwanda kuzatwara igikombe.
Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 30 Gicurasi 2026, i Budapest muri Hungary, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri Gicurasi 2018, ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara Visit Rwanda ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
Mu myaka icyenda ishize, ubufatanye bwa Arsenal na RDB, bwarenze kure intego impande zombi zari zihaye mu kwamamaza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo burambye, gushishikariza miliyoni z’abakunzi ba Arsenal ku Isi gusura u Rwanda, no gushyiraho urufatiro rukomeye ruzakomeza guteza imbere ubukerarugendo.
Uwitonze Captone
4,625 total views, 236 views today

