Kurwanya igwingira byongerwemo ingufu

Mu ngo zimwe mu Rwanda usanga hari abana bagwingiye bitewe no kutabona ibiryo byuzuye intungamubiri.Gahunda  ya leta mbonezamikurire  ku bana bato yibanda  nibura ku bana bari munsi y’imyaka itandatu (6).

Byumvikane ko  abo bana bato n’ababyeyi bagana ingo mbonezamikurire (home-based ECD) bitabwaho kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze, bakigishwa kugira isuku n’isukura, gukangura ubwonko bw’abana no kubategura kwiga amashuri abanza.Umwana witaweho hakiri kare, akura neza, atsinda neza mu ishuri kandi amenya gufata ibyemezo bikwiye uko agenda aba mukuru.

Mu rwego rwo kurwanya igwingira ,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kigerageza gukora ubukangurambaga mu Turere tutandukanye  ngo harebwa uburyo ababyeyi baboneza urubyaro, isuku n’isukura, imirire ndetse no kureba aho ikibazo cyo kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 kigeze.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira  abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bagiye bahabwa  ifu ya Shisha Kibondo. Ni ifu ihabwa abagore batwite n’abafite abana batarageza nibura imyaka ibiri ndetse bahabwa na Ongera mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage babona ubwo bufasha ,abajyanama b’ubuzima bongerewe ubushobozi mu gupima abana, gushyiraho igikoni cy’umudugudu, amarerero rusange n’ibindi byinshi byatumye nibura iki kibazo kirwanywa cyane .

 

 429 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *