Rubavu:Croix Rouge y’u Rwanda yatanze ibikoresho by’ibanze ku baturage bahuye n’ibiza mu Murenge wa Nyakiriba na Busasamana
Tariki ya 25-26 Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yatanze inkunga ku baturage bababaye kurusha abandi bahuye n’ibiza bo mu Mirenge ya Nyakiriba na Busasamana mu Karere ka Rubavu.
Alexia ushinzwe urubyiruko muri komite ya Croix Rouge y’Rwanda yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifatanya na leta mu iterambere ry’igihugu no kubungabunga ubuzima bw’abaturage muri rusange , akaba ari muri urwo rwego Croix Rouge y’u,Rwanda yafashije imiryango 44 ibabaye kurusha abandi muri iki gikorwa .
Yakomeje avuga ko bagomba kwishakamo ibisubizo birinda ibiza kugirango bakomeze kugira ubuzima bwiza.
Meya wa Rubavu ,Mulindwa Prosper yabwiye ababonye ibikoresho kubifata neza ntibabigurishe kuko bije bikenewe.
Ati:”Ibi biza byadusize iheru heru, muzi ko bavuga ngo incuti nyancuti uyibonera mu byago none rero Croix Rouge y’u Rwanda yadutabaye, ibyo mwabonye mubikoreshe neza kuko harimo benshi bakeneye gufashwa muri Rubavu .Tukaba dushyimira Croix y’u Rwanda yatugobotse, ikomeze igire umutima ufasha .Nkaba mbasaba gukomera mwirinde ibiza muzirika ibisange, muzibire amazi ngo atazongera kubatera agendera inzira yayo.”
Gitifu wa Busasamana , Kariba Antoine, yavuze ko impamvu Croix Rouge y’u Rwanda yaje kubasura ari mu rwego rwo kubafasha babaha ibikoresho by,ibanze kuko mu minsi ishize bahuye n’ibiza umuyaga ubasenyera amazu.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana nk’umwe mu bafite abaturage basenyewe n’ibi biza ndetse bagobotswe na Croix Rouge y’u Rwanda yashimiye ubutabazi bahawe agaragaza ko bugiye gufasha abaturage gukomeza kwisuganya nyuma y’ibi biza bahuye nabyo.
Yagize ati:’’Turashimira Croix Rouge y’u Rwanda kuko abaturage bacu bari bafite ikibazo cyo kongera kubona ibikoresho by’ibanze kuko abenshi muri bo byatwawe n’amazi ibyasigaye bikaba byuzuyemo ibyondo ku buryo batari kubasha kongera kubikoresha. Byibura ubu babonye ibyo baheraho bisuganya.’’
Asaba abaturage kutongera gusubira ahashyira ubuzima bwabo mu kaga akabizeza ko Ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi haba mu kwimuka ndetse no kongera gutura ariko noneho ahantu hameze neza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga nk’aho bari batuye.
Ku ruhande rw’abaturage bahawe ubufasha Nkokora Rusatira ( uteruye ibikoresho) ashimira Ubuyobozi bwabatabaye ku ikubitiro bukabakura aho bari batizeye kubona aho kuba bikinze no kubona ibyo kurya ndetse na Croix Rouge ibazaniye ibikoresho bibafasha kongera gutangira ubuzima bundi bushya.
Mu bikoresho byahawe abaturage barimo:Amajerekani, amasafuriya,indobo ,ibiyiko n’amasahani ndetse n’amabati.
Mu rwego rwo guhangana n’ibiza Leta yasabye abaturage kutongera kubaka ku nkengero za Sebeya kugeza igihe itsinda ryashyizweho rigaragaje ahagomba kubakwa n’ahatagomba kongera kubakwa ku mugezi wa Sebeya.
Abaturage bari bafite ubutaka ku nkengero za Sebeya bavuga ko bakennye kubera abari bafite inyubako bari barashyizemo amafaranga zasenyutse, bagasaba Leta kubafasha kubona igishoro bakagira ibyo gukora, abandi bakabona n’ubushobozi bwo kohereza abana ku mashuri.
Nka Croix Rouge nk’umufasha wa leta yakoze ibishoboka byose igenda ifasha gahoro gahoro abaturage benshi bo mu Rwanda bahuye n’ibiza cyane cyane abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Rutsiro Nyabihu, Karongi na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, n’abo muri Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
Uwitonze Captone
351 total views, 2 views today