Mu mwaka 2019-2020 Croix-Rouge y’u Rwanda yubakiye imiryango itandukanye , itanga inka n’amatungo magufi.

Kuva mu  mwaka  wa 2019 kugeza 2020 , Croix-Rouge y’u Rwanda itangaza ko yakoze ibikorwa byinshi cyane.Bumwe  mu bufasha yatanze , harimo kwegereza abaturage amazi meza, kubakira amazu abatishoboye no guha abaturage amatungo magufi nabo bakoroza abandi. ( Livestock distribution and rotation ).

Ni muri urwo rwego  hatanzwe intama  20 mu Karere ka Rutsiro , 11 zizikomokaho zorozwa abaturage bo mu Turere twa  Burera, Musanze na Ngororero, zose ziba ihene 31.

Imiryango yo mu Karere ka  Karongi na Rutsiro yahawe ihene 122, zibyaye biba ngombwa ko  ihene 169 zorozwa  bamwe mu baturage bo  muri Ngoma , Nyagatare, Gakenke na Karongi.Zose ziba  ihene 291.

Hatanzwe ingurube  125 mu Karere ka Karongi na Rutsiro ,zibwaguye ibibwana byazo  264 byorozwa imiryango yo mu Turere twa Ngoma, Burera, Gakenke, Musanze, Nyaruguru, Karongi , Nyabihu, Nyamasheke, Rusizi na Rutsiro  zose ziba  ingurube 389.Croix-Rouge Rwanda ikaba yaratanze inka 16 ku baturage ba Gatsibo,Rulindo na Nyagatare.

Nkuko twabyanditse hejuru , ko Croix Rouge Rwanda  yubakira abatishoboye  cyangwa igaha abaturage amabati bakiyubakira , ni muri urwo rwego tariki ya 14/11/2020, mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina,Akagari ka Rwanteru, umudugudu indatwa wa Rwanteru  ya Kabiri Croix-Rouge Rwanda  yakoze igikorwa cyo gutanga isakaro   ryo kubakira no gusakarira ubwiherero  abatishoboye kurusha abandi  mu mudugudu .

Dr. Bwito Paul uyobora Croix Rouge y’u Rwanda abwira  abaturage kujya bafata neza inkunga bahawe ( Photo:net)

Muri icyo gikorwa  hari  president wa Croix Rouge ku rwego rw’igihugu Bwana Dr BWITO paul, uhagarariye Croix Rouge Rwanda kurwego rw’Akarere Nshimiye Vincent, umuyobozi w’Akagari ka Rwanteru NSENGIYUMVA Emmanuel ariwe waruhagariye umuyobozi w’umurenge utabashije kuboneka kubera impamvu z’akazi.

Abaturage bakaba birishimiye icyo gikorwa  cyane ndetse n’ubuyobozi bwa leta nabwo bwashimiye ubufatanye bwiza buhora bubaranga hagati ya leta na Croix Rouge Rwanda.

Bwito Paul,  president wa Croix Rouge Rwanda yashimiye abitabiriye  icyo gikorwa bose , abasaba kujya bafata neza inkunga baba bahawe kandi bagakomeza gukora cyane biteza imbere baharanira kwigira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *