Mu rwego rwo gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA, umujyi wa Rubavu ukeneye ubutabazi bwihuse bw’udukingirizo
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Koperative Abiyemeje Guhinduka Gisenyi ( KOAGUGI), ihuje abagore bakora umwuga w’uburaya bakabakaba ibihumbi bitatu na magana atanu (3500) ngo leta nikore ibishoboka ugeze udukingirizo mu tubari,amacumbi n’amahoteri akorera mu mujyi wa Rubavu kuko kutubona bigoye.
Uhagarariye koperative Abiyemeje guhinduka Gisenyi y’abahoze ari indangamirwa bakishyira hamwe bagakora ubudozi n’ubukorikori, yavuze ko bigisha abakiburimo ko ari ngombwa kwirinda gukomeza gukwirakwiza ubwandu, babakangurira gukoresha agakingirizo.
Rubavu ni umujyi ukurikira Kigali mu bijyanye n’ubucuruzi no gucumbikira abantu , uko ugenda utera imbere twawugereranya n’umujyi wa Corinthe( Korinto) umurwa mukuru wa Achaie hafi y’Ubugereki mu gihe cya Pawulo intumwa na bagenzi be Andereya na Barinaba. Ni umujyi wakorerwagamo ubucuruzi bwambukiranyupaka ku nyanja nka Rubavu.Kubera urwo rujya n’uruza hakorwagamo ubusambanyi bukabije nkuko biri gukorwa Rubavu , ni muri urwo rwego rero mu mahoteri, amacumbi n’utubari dikeneye kapoti.
Umwe mu bafite hoteli mu mujyi wa Rubavu yabwiye Imvaho Nshya ko mu bakiliya baza babagana, iyo hari ukeneye agakingirizo, bajya kukamugurira hanze.
Yagize ati: “Iyo hano haje abakiliya, tubereka ibyumba, hanyuma iyo hari ukeneye kwikingira mu gihe akora imibonano mpuzabitsina, arakadutuma tukajya kukamugurira hanze ya hoteli kandi si kure, nta mpungenge ko batabona ubwirinzi.”
Ku bijyanye no kuba badafasha udukingirizo mu byumba, yavuze ko bishobora kubangamira serivisi zindi zitangirwa muri hoteli bitewe n’imyemerere ndetse n’umuco w’abakiliya babagana.
Undi ufite amacumbi we yavuze ko abafite gahunda baza bakizaniye.
Ati: “Iyo hari abaje gufata amacumbi bafite gahunda yo gukora imibonano mpuzabitsina baza bizaniye agakingirizo cyangwa se bakakadutuma, tukajya kukabagurira kandi akenshi abagabo ni bo batinyuka gusaba iyo serivisi.”
Nubwo udukingirizo tugurishwa mu nzu zigurisha imiti (pharmacy), tugatangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima, ntibibuza ko hari abadukenera bakatubura bigatuma bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bakaba bakwandura virusi itera Sida.
Ishyirahamwe ry’abikorera mu Rwanda , PSF (Private Sector Federation), rigamije guteza imbere no guhagararira inyungu z’abacuruzi n’abanyabukorikori mu Rwanda,mu Karere ka Rubavu basaba ko abahagenda n’abahatuye bafashwa kwirinda virusi itera Sida.
Ubwo hizizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida tariki ya 1 Ukuboza 2024, Mu Karere ka Rubavu, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko abantu bapfa muri rusange ku munsi ari 100, na ho abicwa na SIDA ari barindwi buri munsi.
Ati “Abantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, na ho barindwi muri abo 100 ni abantu bafite ubwandu bwa Virusi ya Sida, barwaye SIDA. Bivuze ko SIDA ikiri ikibazo. Turacyahanganye n’ikibazo gikomeye ariko narebye mu mibare y’imyaka 10 ishize, byasaga n’aho byikubye gatatu karenga kuko icyo gihe bari abantu barenga 20 bapfa buri munsi bishwe na SIDA.”
Yahamije ko nubwo hari intambwe yatewe ariko imibare y’abahitanwa na SIDA ikiri hejuru cyane ugereranyije n’izindi mpamvu zihitana abantu kugira ngo bagere ku 100 ku munsi.
Ati “Abagipfa abenshi ni uko baba baratinze kubimenya, ibyuririzi bikaza noneho akaba ari bwo ajya gufata imiti kubera akato cyangwa se kugira ubwoba.”
kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.
RBC igaragaza ko urubyiruko ruri mu bari kuyandura cyane byagera mu bagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina n’abakora uburaya igasya itanzitse.Sida yagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983 itangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996 ari bwo yanduwe n’abantu benshi.Kuri ubu iki icyorezo ntikirabonerwa umuti cyangwa urukingo, uretse imiti igabanya ubukana.
Uwitonze Captone
755 total views, 5 views today