Ese Rusesabagina ni umubirigi w’Umufurama( Flamand) cyangwa ni umunyarwanda w’Umunyakabagari .

Bamwe mu bakurikirana umunsi ku munsi  urubanza rw’umunyarwanda Rusesabagina Paul, bavuga ko nta mpamvu ubushinjacyaha  bw’ u Rwanda bwakomeza kumwemeza ko ari umunyarwanda kandi bizwi neza ko ariwe ku babyeyi bombi.

Umwe ati””Kuvuga ko hari ikimenyetso  cy’ibaruwa yanditse asaba uruhushya rw’abajya mu mahanga (Passport), avuga ko iyo yari asanganwe  No A003469 yaratakaye, ntacyo bihindura kuba ari umunyarwanda gakondo.Ahubwo ubutabera bwicare busuzume neza bunamubaze impamvu ituma yiyita umunyamahanga , kandi bizwi ko ari umunyarwanda w’umunyakabagari.Ubutaha azabazwe niba ari umubirigi w’Umufurama cyangwa Umuwaro.”

Iyi ngingo  yo kwihakana  Ubunyarwanda yagarutsweho mu iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021 aho Rusesabagina yavuze ko atari ‘Umunyarwanda’, anabishingiraho avuga ko Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha bijyanye n’iterabwoba akurikiranyweho, kuko ari Umubiligi.

Icyo gihe yavuze ko kuva yava mu Rwanda atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano [mu Rwanda] mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.’’

Yavuze ko u Bubiligi bwaje kumuha ubwenegihugu mu 2000 ariko ubw’Ubunyarwanda ntiyabusubiranye.

Ati “Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n’amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi.’’

Mu gukomeza gushimangira ko atari Umunyarwanda, Rusesabagina wayoboye Impuzamashyaka ya MRCD/FLN abajijwe ibyangombwa bimuranga, yavuze ko afite indangamuntu imwe na pasiporo imwe kandi na byo by’u Bubiligi.

Rusesabagina Paul yavukiye mu yahoze ari Komine Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Nkomero.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rusesabagina yakoraga muri Hotel Hotel des Diplomates, aho Jenoside igitangiye yagiye muri Hotel des Milles Collines, aba umuyobozi wayo.

Inyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga byimbitse amateka ya Rusesabagina.

Yamenyekanye cyane ku bwo kwiyita intwari yarokoye abatutsi n’abahutu bari bari muri Hotel Milles Collines muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bivugwa ko  Paul Rusesabagina yatangije gahunda y’ubusambo abeshya amahanga ko ari we warokoye impunzi ziganjemo Abatutsi zari zahungiye muri Hotel des Mille Collines.

Iyo turufu ngo yatumye  abazungu bamufasha gukora filime yamenyekanye cyane ku izina rya Hotel Rwanda. Nyamara, nta ruhare na ruto Paul Rusesabagina yagize mu gukiza abo bantu, ahubwo yarabasahuye, bamwe akabagambanira, kandi agakorana bya hafi n’inzego z’iperereza za Guverinoma y’abicanyi. Abumvise ibinyoma bye, mu bihe bitandukanye bagiye bamuha ibihembo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusi, mu biganiro Paul RUSESABAGINA yagiye atanga  hirya no hino mu mahanga, yirengagije ukuri nkana yemeza ko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda.

Hirya yo kugoreka amateka nkana, Rusesabagina yanagaragaye mu buryo bweruye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo gushinga no gushyikira imitwe y’iterabwoba.

Ubuhamya bw’abantu bitandukanije na FDLR barimo abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwayo bwa gisilikare  wemeza ko RUSESABAGINA yakusanyije amafaranga hirya no hino mu mahanga akayoherereza FDLR mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu bitangazamakuru binyuranye, Rusesabagina yagiye yigamba kenshi kugira uruhare mu kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *