Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro inyandiko mpuruza ya Me Nshimiyimana Anaclet na Musanganya Faustin yo gufunga konti za INES-Ruhengeri

Tarii ya 21 Ukuboza 2021,  nibwo umuhesha w’inkiko w’umwuga ,  Me Nshimiyimana Anaclet,  yabyukiye kuri  banki ya Equity Bank na BK gufatira umutungo wa Ines Ruhengeri ngo yishyure  Musanganya Faustin  amafaranga angana na  42.367.500 Frw  uturuka ku mikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru , Urugereko rwa Musanze kuwa 19 Ukwakira 2021.

Byakunze kuvugwa ko muri uru rubanza habayemo uburiganya bukomeye bwo gutsindisha kaminuza ya INES-Ruhengeri kugeza no guteza cachet mpuruza ifatira imitungo yiyo kaminuza.

Mu bushishozi bw’Urukiko Rukuru, urugereko rwa Musanze kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 ,rwatesheje agaciro inyandiko mpuruza ya Musanganya Faustin.

Bigitangira mu myanzuro y’urubanza Musanganya yaregaga kaminuza ya INES-Ruhengeri  ko yirukanywe mu banyamuryango baryo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko akwiriye guhabwa uburenganzira bwo kuba umunyamuryango shingiro n’indishyi z’akayabo ka miriyari 2.245.936.800 z’amanyarwanda.

Mu bisobanuro Ines yakunze kuvuga ko atari ikigo cy’ubucuruzi cyungutse ayo mafaranga ko ikibazo cyakemurwa n’akanama k’abakemurampaka cyangwa se Musanganya akaregera urukiko rw’ubucuruzi.

Mu buryo budasobanutse byarangiye TGI/Musanze yanzuye  ko Ines Ruhengeri iha Musanganya miliyoni hafi 37 icyo gihe .bigeze mu rukiko rukuru indishyi iba miriyoni 40.

Nibwo bamwe mu bakuruikiye urwo rubanza , bibajije bati :”Ni gute hafi miriyari 2 rivuyemo miriyoni 37.Ese umucamanza yabaze indishyi ashingiye kuki.Kuki niba Musanganya ari mu kuri atabonye indishyi nibura hafi miriyoni 100?”

Nibwo byatangiye kuvugwa ko ibi byakozwe kugirango urubanza ruzarangirire mu rukiko rukuru, Ines-Ruhengeri izabure uko iregera izindi nkiko zikuru.Ariyo mpamvu Musanganya Faustin n’abambari be, bihutiye guteza cashet mpuruza none iteshejwe agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *