Uburyo wakoresha watsapp maze ugakumira amafoto, amajwi n’amashusho kwidawunirodinga(download) mu gihe utabishaka.

Hari igihe ukoresha watsapp maze ugatungurwa no kubona amafaranga waguze kugirango ujye ku mbuga nkoranyambuga zitandukanye ashizemo utageze ku ntego zawe, nyamara ibi bishobora no guterwa n’ibintu bitandukanye wowe ubwawe uba utagizemo uruhare namba.

Rimwe na rimwe ujya kureba amafoto mu bubiko bwayo(garelly) maze ugasangamo amafoto n’amashusho utazi aho byavuye, nyamara ibi byikora igihe cyose uba umaze kwemeza ko ushaka gukoresha internet(data connection) , niho amafoto , amajwi n’amashusho bitangira kwidawunirodinga(download) , ibi bikaba biba byavuye mu matsinda(group) ya watsap uba ubarizwamo , biba byoherejwe n’abandi musangiye ayo matsinda.

Tugiye kubabwira uburyo mushobora gukoresha maze mukajya mudawonirodinga amafoto cyangwa amajwi n’amashusho mwifuza . bityo mukabasha kwizigamira amafaranga muba mwaguze kugirango mubashe gukoresha watsapp, facebook ndetse na twitter, n’ibindi bitandukanye.

Dore uburyo uzabikoramo:

  1. Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ugufungura watsapp yawe.
  2. Ikintu cya gatatu uzakora hejuru umaze gufungura watsapp uzabona utudomo dutatu, maze udukandeho uzasangamo ibintu bitandukanye aribyo New group, new broadcast ,watsapp web, starred messages, Status, Setting aha uzahitamo gukanda kuri Setting.
  3. Numara gukanda kuri Setting uzabona ibindi bitandukanye maze ukande kuri Data usage.
  4. Numara gukanda kuri Data Usage uzabona ibindi bitandukanye maze ukande When using mobile data.
  5. Numara gukanda kuri When using mobile data uzabona urutonde rw’ibintu bitandukanye harimo, Images, Audio,Videos, Documents. Maze byose ubikuremo ikimenyetso cya V.
  6. Nyuma uzakanda OK.

Numara gukora ibi byose uzaba ugeze ku ntego zawe.

Biseruka jean d’amour

 4,028 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *