Bamwe mu bafite ubumuga bafite ubumenyi n’ubuhanga bwo gukora imirimo y’iterambere
Ayo ni amwe mu masomo yatanzwe na ROJAPED ku nkunga ya FOYO yahawe abanyamakuru batandukanye tariki ya 12 kugeza 14 Kanama mu karere ka Musanze ajyanye no gukora inkuru n’ubuvugizi z’abafite ubumuga .
Aimable Bukebuke umuyobozi wa Rojaped yavuze ko hari bamwe mu bafite ubumuga bafite ubushobozi bwo gukora imirimo y’iterambere itandukanye .
Aimable Bukebuke umuyobozi wa Rojaped
Ati:”Abanyamakuru bagomba gukora inkuru z’ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, kugaragaza bimwe mu bikorwa byabo no kubakangurira kutigunga ndetse bagahuza hamwe imbaraga mu gukora imirimo ibateza imbere, kuko nabo bashoboye.”
Mu bafite ubumuga hari benshi muri bo bafite ubushobozi bwo gukora imirimo itandukanye ariko ntibagirirwe icyizere.
Rushingabigwi J.Bosco, umukozi mu w’ishami rishinzwe Kugenzura itangazamakuru mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere,(RGB) yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro bahawe bifite akamaro kanini ko gukora inkuru za kinyamwuga z’ubuvugizi ku bijyanye n’abafite ubumuga.
Ati:”Tugomba kwirinda imvugo zisesereza abafite ubumuga nubwo muri contents dufite mu nkuru z’abafite ubumuga ari nkeya ariko mugamba kwandika inkuru zicukumbuye ku bijyanye n’abafite ubumuga.Inkuru mwandika zigomba guhindura ubuzima bw’abantu benshi bafite ubumuga. Abari barahawe akato cyangwa bagahezwa babone ubwigenge n’amahirwe yo kujya aho abandi bari. Ubu bagira uruhare mu burezi, mu kazi, no mu bikorwa rusange, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’igihugu.”
Mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha ubushobozi bw’abafite ubumuga abanyamakuru basuye koperative ‘COTRRARU’, itwara imizigo ku magare yambukiranya imipaka y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu Karere ka Rubavu.
Nganyizi Julienne ufite inkomoko muri Congo, Goma quartier Mapendu ufite ubumuga bwo kutagenda yavuze ko kwibumbira muri koperative byamugiriye akamaro cyane kuko byatumye yiteza imbere abona amafaranga yo kwishyura icumbi mu Karere ka Rubavu ndetse no kwishyura ishyura ry’umwana we.
Nganyizi Julienne (Photo:Gasabo/Uwitonze Captone)
Ati: “Kugira ubumuga ntibivuze ko umuntu atagira icyo akora bitewe n’icyiciro cy’ubumuga arimo, kuko hari benshi bakora kandi bakabaho badasabirije.”
Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru, bafite ubumuga, byumvikane ko bakeneye uburyo bushobora kubafasha gukuraho imbogamizi ziterwa n’ubwo bumuga.
Uwitonze Captone
354 total views, 3 views today