Rusizi: Hamenwe litiro 500 z’inzoga z’inkorano

Mu bikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi  mu murenge wa Bugarama yafashe abagabo batatu bakora bakanacuruza inzoga z’inkorano mu baturage.

Chief Inspector of Police (CIP) Innocent  Gasasira  umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko kubufatanye bwa Polisi n’abaturage aba bagabo  bafatanwe litiro 500 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’umutarabanyi zigahita zimenerwa mu ruhame.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage ko bariya baturage bakora bakanacuruza inzoga z’inkorano, hagendewe kuri ayo makuru nibwo bafashwe bamaze gukora ziriya litiro 500”.

 CIP Gasasira yibukije abaturage ko kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ari ibya buri wese.

Yagize at “ Ibiyobyabwenge bifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikoresha no ku muryango nyarwanda muri rusange,kuko akenshi ababikoresha usanga bishora mu byaha birimo urugomo, ihohotera ndetse n’amakimbirane yo mu muryango kuko ubwonko bwabo buba budatekereza uko bikwiye”.

CIP Gasasira yakomeje agira ati”Izindi ngaruka zigaragara ku muntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge n’izi nzoga ni uko iyo abuze amafaranga yo kubigura anyura mu nzira zitemewe n’amategeko zirimo ubujura ngo abone amafaranga abigure. Akaba ariyo mpamvu dukwiye kurwanya inzira zose ibi biyobyabwenge biturukamo bityo tukirinda ingaruka zabyo”.

Yasoje ashimira abaturage uko bakomeje gufatanya na Polisi mu kubungabunga umutekano barwanya ibishobora kuwuhungabanya birimo ibiyobyabwenge, ubujura ndetse n’amakimbirane  mu muryango.

Nyuma yo ku menera mu ruhame izi nzoga abazifatanwe baciwe amande n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nkuko biteganywa n’amabwiriza y’urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge(RSB).

Rutamu Shabakaka

 1,319 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *