Bamwe mu bahinzi b’ibirayi barasaba MINAGRI kubashakira imbuto zijyanye n’imihindagurikire y’ikirere

Iki ni ikibazo gikomereye abahinzi b’ibirayi  kuko bigoye kuri ubu ku muhinzi kubona imbuto ihendutse kandi ifite ubuziranenge, igituma benshi bahitamo kujya gushakira izi mbuto mu bihugu bidukikije, nazo zikaza zihenze ( zihendutse ugereranije n’izo mu Rwanda)  kandi nta n’ubuziranenge bwazo bwizewe. Nyamara ibi biba kandi bizwi ko mu gihugu cyose hari abatubuzi bakorana na RAB, bakaba bari bizeweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’izi mbuto. Ikinyamakuru Gasabo cyaganiriye na bamwe mubafite amazu atuburirwamo imbuto z’ibirayi, bayibwira imuzi ku bibazo bahura nabyo mu itubura ry’ibirayi.

Itubura ry’imbuto y’ibirayi rihera muri za laboratoires zifite ubuziranenge aho bafata uduce tw’ibirayi bisanzwe bakadutegura ku buryo bwa gihanga, tukavanwamo indwara zinyuranye, tugahingwa muri izo laboratoires hakazabonekamo uturayi duto bita vitroplants. Kuri ubu ibyo gutegura izi vitroplants bikaba bikorerwa gusa muri Laboratoires za RAB.

Utu turayi duto nitwo duhabwa abatubuzi maze nabo bagakora ibyo bita mu gifransa “culture hydroponique” , ubuhinzi bukorerwa mu nzu zabugenewe ( green house) aho haboneka ibyo bita “ minitubercule”. Utu twa minitubercules, mu ruhererekane rwatwo  (pre-base, base , certifies) niho havamo imbuto  ihabwa abahinzi.

RAB niyo yonyine itegura vitroplants muri za laboratoires zabugenewe

Ikibazo kivuka kuri uru rwego, ni ubuke bwa ziriya vitroplants,: Kuba RAB ariyo yonyine ifite ubushobozi bwa gukora, bwo gutegura izi vitroplants,  bituma zitaboneka ku bwinshi bityo ni imbuto abatubuzi bakora nayo ikaba nke. Igisubzo kuri iki kibazo akaba ariko hashakwa n’abakorera ku giti cyabo bagashora imari muri iki gikorwa cyo gukora vitroplants, ibigo birimo INES Ruhengeri bikaba bizwi kugira laboratoires kabuhariwe zishobora gukora uyu murimo.

Ubutubuzi bw'imbuto bukorerwa mu nzu zabugenewe "Green House"

Imbuto ituburirwa mu mazu yabugenewe “Green house”

Ikindi kibazo  abatubuzi bahura nacyo, ni icy’imikoranire hagati y’abo n’abahinzi, abahinzi benshi bakaba baba batazi ko imbuto zihari ndetse no ku giciro cyiza, impamvu bahita bihutira kujya ku masoko yo hanze. Ibi bivuze ko hakenewe iyamamaza buhinzi, ubusanzwe ryakagombye gukorwa n’abagronome.

Imbuto nziza yakorewe igenzura niyo igezwa ku muhinzi
Imbuto nziza yatubuwe niyo igezwa ku bahinzi

ICUNGWA N’IKORESHWA NABI BY’IFUMBIRE

Ahandi hakagombye gushyirwa imbaraga ngo hongerwe umusaruro w’ibirayi ni mu ikoreshwa neza ry’inyongera musaruro ni ukuvuga amafumbire ndetse n’imiti irwanya indwara zo mu birayi.Benshi mu bahinzi baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo  bavuze ko bashimira Leta y U Rwanda ku bwa nkunganire yashyize mu buhinzi bw’ibirayi ko ariko hari abamamyi bakomeje kwitwikira amajoro, bakagurisha ku buryo bwa forode ifumbire abahinzi baba bagenewe na Leta. Umwe mu bahinzi bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera,  yabwiye Gasabo.net ko mu murenge wabo hakorerwa forode y’umurwego rwo hejuru igihe cy’ihinga ry’ibirayi, ifumbire ya NPK  y’amatoni n’amatoni ikaba yambutswa umupaka, aho gukoreshwa hongerwa umusaruro w’ibirayi bikunze kwera muri kariya karere.

ikoreshwa neza ry’ifumbire rituma ubutaka butagunduka

Ikindi kibazo kivuka mu ikoreshwa ry’iyi fumbire; Hari abahinzi bahitamo gukoresha ifumbire mvaruganda ya NPK17 17 17 uko yakabaye aho kuyivangira imborera, icyatuma ubutaka butagunduka. Iri koreshwa rya nabi rya NPK rijyana kandi no kudasimburanya uko bikwiye ( rotation) imyaka mu mirima, aho usanga ibirayi bihingwa  mu murima umwe ibihembwe byose, ibituma nanone ubutaka bugunduka ndetse hakaba n’ikwirakwizwa ry’indwara z’ibirayi ku buryo bworoshye.

Uretse ibi tugaragaje nk’impamvu zituma ibirayi bikomeza kubura ku masoko yo mu gihugu, hari n’impamvu zo mu rwego rrw’ubukungu nazo ziri mubituma ibirayi bikomeza guhenda. Muri zo twavuga ku mubare munini kandi ukomeza kwiyongera w’abarya ibirayi ndetse n’izamuka ry’ibiciro muri rusange ry’ibiribwa,  rikomeje kugaragara ku masoko yo mu Rwanda no mu karere.

Uwitonze Captone

 315 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *