Gicumbi:Amasambu akomeje guteza amakimbirane visi meya Elizabeth Mujawamariya yenyegeza umuriro

Inshingano z’umuyobozi iyo arahirira kuzuzuza ,ahiga ko atazakoresha umwanya afite mu nyungu ze,none mu karere ka Gicumbi Visi meya Elizabeth Mujawamariya , ushinzwe imibereho myiza yarabyirengagije.

Elizabeth Mujawamariya /VM-ASOC

Ikibazo cy’inyubako n’ubutaka hagati ya EAR-Byumba na TVET-Kibali  kimaze imyaka n’imyaniko cyarabaye agatereranzambe kubera kwanga kugikemura. Nubwo mu ntara y’Amajyaruguru bizwiko amasambu atezamo ibibazo,ariko ikiri hagati ya Leta na EAR- Diyosezi ya  Byumba cyo cyaburiwe umuti kubera inyungu z’abayobozi bamwe na bamwe banga kugikemura, babogamira ahanini kuri EAR-Byumba.

Leta yagiye igirana ubufatanye n’amadini   kubaka amashuri ni muri urwo rwego EER-Byumba yagiranye amasezerano na leta  yo kubaka CERAI-Kibali.

Aya mashuri amaze kubakwa no kwigishirizwamo hagiye havugwamo amakimbirane atezwa na bamwe mu bayobozi ba EAR-Byumba , bifuzaga kuyigarurira kandi byari byarabananiye kuyubaka bagahitamo gutanga ubutaka ngo ababishoboye biyubakire.

 Ubu rero biravugwa ko ikibazo cyongeye kubyukana ubukana EAR Diyoseze ya Byumba ishaka kwegukana inyubako, yifashishije bamwe mu bayobozi b’Akarere, harimo visi meya Elizabeth Mujawamariya , ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gicumbi .

Amakuru twakuye mu bizerwa ba Leta bakorera mu karere ka Gicumbi,ariko tuganira bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo baduritangarije ko visi meya Elizabeth Mujawamariya /VM-ASOC. ngo  yashyizeho itsinda ryo gupima ubutaka bukorerwamo na TVET Kibali agamije kuryegurira EAR.

Kuva mu myaka ya 1979 nkuko byanditse mu masezerano n’icyari komini Kibali, hagombaga kubakwa  icyitwaga CERAI, kugeza n’ubu  nta cyahindutse uretse inyito. CERAI yaje guhinduka CFJ nyuma iba VTC.Mu rwego rwo guhuza inyito amashuri yose ya leta y’imyuga byabaye TVET.

Ubu mu gihugu hose amashuri y’imyuga ya leta WDA,  yareguriwe Uturere .Akaba ari muri urwo rwego TVET-Kibali yeguriwe Akarere ka Gicumbi.

Hafi mu turere twinshi tw’u Rwanda dufite TVET, zagiye zubakwa izindi zirasanwa, ariko TVET-Kibari iracyakorera mu nyubako z’icyahoze ari CERAI, kubera Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi itumva ikibazo neza aho kugikemura ikegamira kuri EAR-diyosezi ya Byumba.Bikaba byaratumye n’abaterankunga bagombaga kubaka amazu bifata mu gihe icyo kibazo kitaracyameka .

Mu myaka ishize bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Gicumbi cyangwa  mu ntara y’Amajyaruguru, aho gukemura kiriya kibazo cy’amasezerano y’ubutaka  bagiye bagihunga none ngo visi meya ElizabethMujawamariya /VM-ASOC, agiye kuba ikiraro cyo kwambukiraho atanga amashuri mu manyanga.

Harebamungu Mathias akiri  Ministri w’uburezi ushinzwe amashuri yisumbuye yigeze kugaragara muri kiriya kibazo nabwo nticyacyemuka kubera uburyo yakigiyemo mu  nyungu yarahafite. Ubu rero biravugwa ko  hakenewe kureba ingamba zafatwa  ariko amashuri agakomeza inshingano zabo hatitawe ku nyungu z’umuntu ku giti .Cyane ko ari abanyeshuri bariga neza ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri burakora neza cyanenkuko bitangazwa n’ababyeyi baharerera .

Rutamu Shabakaka

 1,707 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *