Kurinda umwijima wawe kwangirika n’uko wawurinda
Akamaro gakomeye k’umwijima ni:
– Gusukura no gusohora uburozi mu maraso
– Gukora igikoma kizwi nka bile, gifasha mu igogorwa ry’ibyo turya byose
– Kubika isukari (glucose) yitabazwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza.
Ni ibihe bimenyetso byakwereka ko umwijima wawe uri kwangirika?
– Guhora unaniwe cyangwa wacitse intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, bishobora kuba ikimenyetso cy’umwijima ukora nabi. Iyo umwijima utari gukora neza, umubiri biwusaba gukora cyane kandi ukoresheje intungamubiri nke, kugira ngo ubashe kubaho, bityo ugahora wumva urushye.
– Iyo utanyweye amazi ibara ry’inkari rikunda guhinduka rigasa umuhondo. Niba ariko unywa amazi menshi inkari zigakomeza gusa umuhondo, ni ikimenyetso cy’uko umwijima ushobora kuba ufite ikibazo.
– Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by’uko umwijima uri kwangirika, ni uguhindura ibara ku ruhu akenshi rugasa umuhondo (jaundice). Utangira kubona amaso, intoki, inzara, ururimi n’uruhu byose bisa umuhondo.ibara ry’umuhondo riterwa nuko bilirubin iba yabaye nyinshi mu maraso no mu ngingo.
– Kubura ubushake bwo kurya: Nubwo gutakaza appetit ari ikibazo giterwa n’impamvu nyinshi, nibiramuka bikubayeho biherekejwe na kimwe mu bindi bimenyetso twavuze aha uzihutire kugana ivuriro. Kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umwijima wawe wibasiwe n’indwara ikomeye nka hepatite cg impyiko zitagikora neza.
– Iseseme no kuruka: Iseseme no kuruka ni ikimenyetso cy’uko mu mubiri hari ikintu kitagenda neza.Ku bantu umwijima watangiye kwangirika, bahorana iseseme itajya ishira. Impamvu ni uko umwijima uba utagishobora gusohora no kwikiza uburozi.
– Ibibazo mu rwungano ngogozi:Nkuko twabibonye, akamaro gakomeye k’umwijima ni ugufasha mu igogorwa ry’ibiryo, ukora bile. Iki gikoma gifasha mu gucagagura ibiryo bikomeye nk’ibinure, no gufasha amara kwinjiza intungamubiri ziba zamaze kugogorwa.Umwijima utabasha kugogora neza . bishobora gutera ibindi bibazo bikomeye nk’utubuye mu rwagashya, ibyuka mu mara, kwituma impatwe, kutihanganira ibiryo birimo amavuta n’inzoga n’izindi ndwara zibasira amara.
– Kubyimbagana: Kwangirika k’umwijima bishobora gutera amazi kwireka cyane cyane mu birenge cg mu mavi. Bigatuma umuntu abyimba ibirenge ndetse n’ahandi mu ngingo.
Warinda umwijima wawe ute?
– Irinde kunywa inzoga nyinshi, nubishobora uzireke.
– Ni ngombwa kurya ibiryo bisukura umwijima; nka tungurusumu, beterave, pome, avoka, broccoli, indimu n’icyinzari
– Ni ngombwa gufata amafunguro akungahaye kuri vitamin C, kuko arinda kwangirika k’umwijima
– Niba ubyibushye birengeje urugero, tangira ushake uburyo ubigabanya
– Ugomba kwirinda kunywa itabi
– Irinde kurya kenshi ibiryo bitunganyirizwa mu nganda n’ibirimo amavuta menshi kuko bibangamira umwijima.
– Niba urwaye diyabete, gerageza kugira ibipimo bikwiriye by’isukari mu maraso.
Waba uzi ko hari imiti myimerere yafasha umwijima wawe?
Ushobora kuba ufite uburwayi bw’umwijima kuburyo byatera umwijima wawe kwangirika, ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).
Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika, ituma amaraso atembera neza mu mwijima,ndetse igatuma n’umwijima utabika ibinure n’imyanda. Ikindi ni uko iyo miti myimerere, ihangana cyane na Virus zitera Hepatite, bityo umwijima wawe ugakora neza. Muri iyo miti twavugamo nka:Livergen capsule, A-Power capsule, Cordyceps plus Capsule.
Uwitonze Captone
268 total views, 4 views today