Imyaka 111 irashize Rukara rwa Bishingwe yivuganye umuzungu
Ku wa 01 Mata 1910 nibwo Rukara rwa Bishingwe yivuganye umupadiri wakomokaga mu Bufaransa witwa Paulin Loupias amutsinda kuri Nyabungo mu Burera. Uwo munsi Rukara yari yitabye Padiri Loupias ngo asobanure uko yaranduye imbago abazungu bari barateye mu masambu y’abarashi Rukara yakomokagamo.
Bamaze guhura umuzungu yasuhuje Rukara ngo ‘Yambu’ undi amwihanangiriza kutazongera kumusuhuza atyo kuko Rukara yavugaga ko yambu ari ukwamburwa abana.
Ibi Loupias yabifashe nk’agasuzuguro, aba amukubise urushyi maze Rukara azabiranywa n’uburakari aba yadukiye Padiri amuta ku munigo kugeza aheze umwuka.
Rukara Rwa Bishingwe utarajyaga imbizi n’abazungu yahise ashyirirwaho igihano na Rezida w’umudage witwa Gudovius abifashijwemo n’abayobozi bo mu Nduga bari abatoni ba Musinga bemeza guca Rukara mu gihugu bagamije kwigarurira akarere kose nk’ikiguzi cy’ibyo Rukara yakoze nkuko inyandiko ya Viret Emanuel igaruka cyane ku ruhererekane rw’amateka y’u Rwanda kuva 1867 kugeza 1994 ibigaragaza.
Mu nanga ya Sebatunzi yanasubiwemo n’umukirigitananga Munyakazi Déo, bagaruka ku buryo Rukara akimara kumenya ko atumijweho n’umuzungu bo bitaga Rugigana yakenze ko ishyamba atari ryeru maze ahamagara umuhungu we Nyirinkwaya amutumaho imitwe y’ingabo ze zose zarimo abakemba, Uruyenzi, Abemeranzigwe n’Urukandagira abatereka intango maze arabibatekerereza anabihanangiriza kutazamuterekera nagera i Burayi.
Imitwe y’ingabo yose yarataratse irivuga isezeranya Rukara kutamutaba mu nama ariko ubwo Rukara yatangiraga gushyamirana na Loupias bapfa ko amubwiye Yambu kandi yarayifataga nk’igitutsi maze na Loupias agashinja Rukara kumusuzugura bahise batana mu mitwe maze umuzungu asumira Rukara amukubita ikirato amutera n’ikofe, ya mitwe y’ingabo yose ikwira imishwaro.
Umwe muri izo ngabo witwa Manuka ngo yahise ahindukira akubita icondo ry’ingabo uwo muzungu amuhirika kuri Rukara maze Rukara aramwigaranzura amuta ku munigo kugeza ubwo aheze umwuka ni ko kwivuga agira ati “Ndakwishe Intahanabatatu ya Rutamu Nyir’urugi ruvuga nk’indamutsa, ndakwishe ndi se wa Nyirinkwaya.”
Rukara rwa Bishingwe wakundaga kwiyita Urwigikundiro, urwa Semukanyi, Intahanabatatu yahise ahunganan’ingabo ze zose bahungira i Bufumbira.
Rukara yishwe agambaniwe na Ndungutse
Hadaciye kabiri bahungiye Bufumbira, umwe mu bagaragu ba Rukara yaramusuye amutura inzoga mu kibindi maze amutekerereza ko mu gihugu himye umwami mushya maze Rukara amusubiza ko n’ubundi nta maramuko y’iw’abandi hamunaniye. Abaza uwo mugaragu ati” Uwo mwami yimye yitwa nde ?” Ni ko kumusubiza ko himye Ndungutse kuri Rutangira.
Rukara yahisemo kuva ishyanga akagana Ndungutse yishyingikirije ko se na sekuru bahatswe n’umwami. Rukara yasabye Ndungutse kumurinda abazungu kuko yanganye na bo. Ndungutse yasubije Rukara ati “Narabimenye ga Rukara humura ndabakurinda.”
Bukeye Ndungutse yohererejwe urwandiko n’abazungu bamusaba kuzabafatira Rukara. Nubwo Nyirinkwaya yaburiye Rukara ko yaguzwe agiye kwicwa, Rukara yamusubije ko atagiye kugwa mu gihuru, ko yemeye kwicwa agahorwa umuzungu yahotoye.
Ubwo Ndungutse yatumyeho Rukara ngo babuguze, bakibuguza Rukara yubuye amaso abona mu ntanzi z’urugo uwitwa Pawulo arahingutse. Rukara ati “Yampayinka Bishingwe, ese Ndungutse nawe koko? Ng’ibiriya ibyo nanganye na byo biraje.” Ndungutse ni ko kumusubiza ati “humura ndabikurinda”. Rukara ati “ Ntabwo ukibindinze ahubwo wantanze mba ndoga umwami!”.
Uwo Pawulo yaje bwangu agize ngo arasuhuza Rukara muri ya ndamukanyo ngo ‘Yambu’ maze Rukara ati “Yambu nayanganiye na sobuja”. Igitero simusiga cyari kizanye na Pawulo cyataye Rukara muri yombi ariko asiga avumye Ndungutse ati “Ntukime i Rwanda ndi Umucyaba, ndagiye Urw’igikundiro rwa Semukanya, ngiye kwishyura icyo nakoze ariko wowe uzishyura icyo utakoze.”
Rukara ageze mu Ruhengeri aho yagombaga kunyongerwa yongeye kubwirwa yambu maze asubiza ko adashaka kwamburwa abana be. Abajijwe uwishe umuzungu ati “Nawe banza umwibwire numvise ngo muzi kwandika kandi ibyo ubimbariza iki?”. Abari aho bose bahamije Rukara ko ari we wishe umuzungu maze ababwira ko n’ubundi bamubarizaga ubusa ko ari we wamwishe kandi atabiguraho.
Yasezeye abana be n’ingabo ze ariko asaba umuzungu kutazamukorera ku bana kuko agiye gupfa ari umwe nk’uko na we yishe umwe. Yakikijwe n’abasirikare imbere n’inyuma maze ajya kunyongwa ariko mbere yo kumugezayo bivugwa ko yabanje kwisasira babiri.
Amateka avuga ko Rukara yaremeye yanyonzwe mu mugozi agapfa ariko abazungu bakabanza kugira ubwoba ko atapfuye, niko kuzana muganga aramupima aba ari we wemeza ko yapfuye.