Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye kumenya ko ishyaka Green Party ryemewe nk’ayandi mashyaka yose akorera mu gihugu,
Ayo ni amwe mu magambo yatangajwe tariki 20 Nzeri 2025,ubwo ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) ryahuguraga bamwe mu barwanashyaka baryo bo mu karere ka Bugesera, kugirango bakomeze gushumangira amahame n’imigambi by’ishyaka ndetse no kumenya gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi iciriritse yo kwiteza imbere .
Mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi , Ishyaka rigaragaza ko iyo mishinga yakozwe yose ishingiye ku cyerecyezo cy’igihugu ku buryo byitezwe ko iterambere rizagerwaho, hazabaho uruhererekane rw’iterambere kuri bose kuko amafaranga amwe azajya agaruka akajya guhabwa abandi bo mu tundi turere.
Nyuma yayo mahugurwa Hon Depite Masozera Icyizanye yabwiye itangazamakuru ko bagihura n’imbogamizi zirimo aho gukorera inama kuko aho bageze hose iyo bababwiye ko ari Green bahita babahakanira bakababwira impamvu zidasobanutse.
Ati” abayobozi bo munzego zibanze bakwiriye guhugurwa bagasobanirirwa ko ishyaka Green Party ari ishyaka ryemewe nkayandi mashyaka yose akorera mu gihugu, Dufite abadepite babiri mu nteko ndetse tukagira n’Umusenateri umwe muri Sena, ariko biracyagaragara ko haribamwe mu bayobozi bo munzego z’ibanze usanga batari bumva ko Ishyaka Green Party ari ishyaka nkayandi yose yemewe mu gihugu. ”
Birakwiye ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kumenya ko DGPR, hari byinshi mu bitekerezo iha leta mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’abaturage n’imibereho yabo .
Ngo kwegereza serivisi nziza abaturage ku buryo utugari tugira abakozi bahagije, harimo ushinzwe ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, umurimo n’ibindi.
Mu rwego rw’ubukungu DGGPR ivuga ko izashyiraho uburyo bwo kumenya umutungo kamere uko ungana n’aho uherereye, gushyiraho gahunda yo kongerera ubumenyi ubushobozi abakozi bo mu nzego z’abikorera no gushimira abakora neza.
Ku birebana n’izamuka rikabije ry’ibikomoka kuri petiroli, izamuka ku biciro ry’ibiribwa rya hato na hato bikomeje gutera imbogamizi muri iyi minsi DGPR ngo izashyiraho ingamba zihamye zishingiye ku kongera umusaruro w’imbere mu gihe ndetse ikazagabanya inyungu ku nguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari ku buryo nibura itarenza 12%.
Uwitonze Captone
733 total views, 3 views today