Bishop Nzeyimana na Twagirimana Karoli babuze ibyangombwa byo guhagararira umuryango w’ivugabutumwa FMI

Uwiyita  Bishop Twagirimana Karoli n’ishumi ye  bishop Nzeyimana Innocent babuze ibyangombwa byo guhagararira F.M.I mu Rwanda .Bamwe mu bakurikirana ibijyanye n’amadini n’amatorero mu Rwanda batangaza ko hari bamwe mu biyita abakozi b’Imana bashakisha indonke muri uwo murimo.

Bivugwa ko kubera gukunda ibintu , hari bamwe mu bapasitoro bagiye bahimba ikitwa ivugabutumwa bagamije kwishakishiriza imibereho nkuko twabivuze hejuru.

Bishop Nzeyimana
Twagirimana Charles

Ni muri urwo rwego  ya Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye idini Naioth Church ndetse akaba yarigeze guhagarariye amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali yifashishije Twagirimana Innocent ngo  amufashe kubona ibyangombwa by’umushinga w’ivugabutumwa FMI, ufite inkomoko mu gihigu  cy’Ubusuwisi.

Nyuma y’aho abo bagabo ,bigize umuyobozi b’uwo mushinga ku ngufu ndetse bakaka amafaranga bamwe mu bakristu bababeshya ko bari bube abanyamuryango wabo,  byaje kubyara ibibazo bikomeye cyane , biba ngombwa ko inzego za RGB, zifite amatorero mu nshingano zazo zikemura icyo kibazo amazi atararenga inkombe.

RGB , yahuye n’ uruhande rwa Kabogora Jaques na Bishop Nzeyimana Innocent kugirango ibabwire ko batemerewe gushinga umuryango uharanira inyungu za rubanda batarumvikana hagati yabo.Byarangiye hafashwe umwanzuro ko bagomba guhita   bafunga konte bafite muri banki,bagasubiza  amafaranga  abaturage  babatse . Babwirwa ko bahita bandikira  ubuyobozi bukuru bwa F.M.I ku  makosa bakoze.

Kuba Bishop Nzeyimana Innocent yari agiye kwifatanya na  Twagirimana Karoli byari bimaze guta agaciro  no gutanga  isura kuri icyo cyangombwa bashakaka  . Cyane ko uyu  Twagirimana Karoli  azwi cyane muri RGB, kubera amakosa yagiye aregwa mu guhungabanya  amadini y’abandi ayita aye.

Ikindi  bivugwa ko uyu Twagirimana nta buziranenge afite kuko yagiye avugwaho ubwambuzi bushukana.Twagirimana  avugwaho guteza akavuyo mu itorero EDNTR rya  Bishop Nyilinkindi ndetse bikavugwa ko n’akomeza kwitwara nabi ashobora gufatirwa imyanzuro ikakaye harimo no gufungwa.

Uwitonze Captone ������������������������������������������������������������������������ 

 1,472 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *