Rubavu:Nyuma y’amahugurwa Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryatoye abayobozi b’inzego

Tariki ya 12 Ukwakira 2025 ,Ishyaka riharanira Demokarasi no  Kurengera Ibidukikije ryahuguye abarwanashyaka baryo bo mu Karere ka Rubavu nyuma haba n’igikorwa cy’Amatora cyo kuzuza inzego zose z’ishyaka ku rwego rw’Akarere .

Mu kiganiro bahawe insanganyamatsiko ni:”Uruhare rw’abarwanashyaka  mu guteza imbere demokarasi no kurengera uburenganzira bwa muntu .”

Muri ayo mahugurwa  nk’abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, basobaniriwe
DEMOKARASI nk’umwe mu migemo igize izina ry’Ishyaka ryabo ; amateka ya demokarasi mu Rwanda; aho demokarasi igaragarira n’icyo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya, hanyuma babwirwa  uruhare rw’abarwanashyaka b’imitwe ya politiki mu guteza imbere demokarasi no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mbere y’ubukoloni no mu gihe cy’ubukoloni, abarwanashyaka ba DGPR basobanuriwe ko  u Rwanda rwari rufite ubutegetsi bwari buyobowe n’umwami wari ufite abamufashaga mu mitegekere y’igihugu cyose aribo abatware barimo: uw’ingabo, uw’umukenke n’uw’ubutaka. N’ubwo umuntu yari kwibwira ko hari demokarasi muri ibyo bihe kubera ko yabonaga hari abafashaga mwami kuyobora begereye abaturage hirya no hino mu gihugu, nta
Demokarasi yari ihari kuko, muri ibyo bihe byombi, umwami ariwe wakomeje gushyiraho abamufasha mu buyobozi nta ruhare rw’abaturage nk’uko bigenda muri iki kigehe aho abaturage aribo ahenshi bitorera
abayobozi babo.

Ngo nyuma y’ubwogenge haba muri Repubulika ya Mbere(Itegeko nshinga ryo muri 1962) hari
amashayaka menshi, ubwo twavuga ko hariho demokarasi kuko baturage batoraga abayoboraga za Komini , bakanatora abagize inteko ishinga amategeko.
Muri Repubulika ya kabiri kuva 1973 , byahumiye ku mirari kuko noneho n’Itegeko Nshinga ryahise rikurwaho ndetse n’aya mashyaka menshi yitwa ko ari kimwe mu biranga demokarasi yasimbujwe ishyaka rimwe rukumbi rya MRND nubwo abaturage bakomeje gutora abayoboraga za Komini n’abagize inteko ishinga amategeko ariko bya
nyirarureshwa kuko abakandida batangwaga n’ishyaka rya MRND ryayoboraga ryonyine. Uburenganzira bari bafitebwo kwihitiramo ababayobora bahise babwamburwa.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, Abanyarwanda bafashe umwanya wo gutekereza ku bibazo bikomeye by’igihugu harimo n’amahame ya demokrasi n’uburenganzira bwa muntu maze biciye mu biganiro byabereye muri Village Urugwiro kuva mu 5/1998 kugeza muri 3/1999 hemezwa amahame n’umurongo biganisha kuri demokarasi yuzuye no kurengera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu buryo bukurikira:
Ubutegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika; Itegeko nshinga rirengera abanyarwanda, rirwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo kandi rishimangira ubumwe bw’abanyarwanda;Amahame remezo ashingiye ku mateka n’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo; Kuzirikana ibyiciro by’abantu bakunze guhezwa mu miyoborerey’igihugu(abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga);  Kugena manda ya Perezida wa Repubulika;  Ko Perezida atorwa n’abanyarwanda bose akagira n’urubuga ahuriramo n’abaturage mu nama y’Umushyikirano;  Ubutegetsi bwa Demokarasi bushingiye ku bitekerezo binyuranye aho buri wese afite ijambo mu kugena ibimukorerwa (participatory democracy); Kugena uko Itegeko Nshinga rivugururwa hateganywa n’ibitahinduka abaturage batabigizemo uruhare.

Nyuma y’iki kiganiro abarwanashyaka  b’ishyaka DGPR , basobnuriwe ko amahame ya Demokarasi yashimangiwe kandi arubahirizwa kuko ari abanyarwanda ubwabo bagennye ibikwiye kuba  mu Itegekonshinga , birikubiyemo kugira ngo ribasubirize ibibazo bikomeye bihari kandi bagumane uburenganzira bwo kuririnda no kurihindura igihe bibaye ngombwa.

Nyuma y’ibiganiro n’amahugurwa  hakurikiyeho  gahunda yo gushyiraho inzego zitari zihari ndetse no gusimbuza izicyuye igihe.

Ishyaka rya DGPR, ritangaza kandi ko hari intambwe rimaze gutera yo kwishimira mu bijyanye n’iterambere ry’umunyarwanda muri rusange .

Uwitonze Captone

 1,024 total views,  1,027 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *