Nyagatare: Batatu bafashwe bacuruza ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa 11Kamena, Polisi ikorerera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe yafashe abagabo batatu aribo Hagenimana Eric w’imyaka 27 y’amavuko, Dusabimana Eric w’imyaka 26 na Hagezwanimana Gasore w’imyaka 17 bafite litiro 125 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba bagabo bafashwe k’ubufatanye n’abaturage.

Yagize ati“Ahagana mu saa 22h30 z’ijoro nibwo abaturage babonye aba bagabo bafite kanyanga bihutira kubimenyesha Polisi nayo irabafata. ibi bikaba bigaragaza imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage, tunabashimira ko barushaho kugenda basobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge bagatanga amakuru aho babibonye.”

Yakomeje avuga ko aba bagabo ku makuru yatanzwe n’abaturage, basanzwe bacuruza iki kiyobyabwenge cya kanyanga, bakimara gufatwa bakaba bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare kugira ngo bakurikiranwe. 

CIP Twizeyimana yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka k’ubinywa ,ubicuruza, ubitunda akanabikwirakwiza ndetse no ku muryango nyarwanda.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge byose aho biva bikagera nk’urumogi, kanyanga n’ibindi, bitera uburwayi ubinywa, ubucyene, gukora ibyaha bitandukanye ndetse no gusigira umuryango we ibibazo mu gihe abifatiwemo agafungwa.”

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha bikorerwa mu gihugu harimo amakimbirane yo mu miryango,ubujura,urugomo,gufata ku ngufu abagore n’abana n’ibindi bityo ko kubirwanya bisaba imbaraga n’ubuftanye bwa buri wese.

CIP Twizeyimana yagiriye inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko Polisi iri maso kugira ngo ishyikirize ubutabera ababifatiwemo bahanwe n’amategeko cyane ko ibihano bihabwa ubifatanwe byiyongereye harimo n’igihano k’igifungo cya burundu.

Yasoje ashima umusanzu abaturage batanga mu kwicungira umutekano,abasaba kujya batangira amakuru ku gihe  mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa: igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *