Ruhango:Ishyaka Green Party ryahuguye abarwanashyaka baryo mu bijyanye no kubungabunga ibidukijije n’ikoranabuhanga

Tariki ya 16 Ugushyingo 2025, ibikorwa by’ishyaka Green Party byakomereje mu karere ka Ruhango .Mu gutangiza ayo mahugurwa Mugisha Alexis komiseri mukuru yabwiye abarwanashyaka ko intego aruko bagira imyumvire imwe ku ngengabitekerezo y’ishyaka Green Party .
Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije Madame Uwera Jacqueline, komiseri ubishinzwe muri iryo shyaka yabwiye abarwanashyaka kugira uruhare mu kurengera ibidukikikije.
Yibanze cyane ku ruhare rw’abagore kubera imbaraga basanganywe mu muryango nyarwanda ,abibutsa ko kubungabunga ibidukikije bituma igihugu kigira ubukungu buteye imbere mu buryo burambye kuko abaturage baba banafite ubuzima bwiza bakesha ibidukikije bibungabunzwe neza.
Ati:”Mugomba gukumira ikintu cyose cyahumanya ikirere ndetse cyananduza amazi y’imigezi ,ibiyaga n’inzunzi .Mugomba kwirinda gutema ibiti nk’ibidafite akamaro, kudata imyanda aho bibujijwe, gukoresha ibintu bishobora gusubirwamo (ibibora), gukoresha amazi n’ingufu mu buryo buboneye, gukangurira abandi gukora ibikorwa byiza ku bidukikije. Kuko kurengera ibidukikije atari inshingano y’abashinzwe iby’ibidukikije gusa ko ari inshingano ya buri wese.”
BatsindaJuliet , umunyamabanga muri Komisiyo y’itumanaho muri mu ishyaka Green Party yasobanuriye abarwanashyaka uruhare rwabo mu bijyanye n’ikoreshwa ry’imbunga nkoranyambaga yabasabye kuzikoresha mu nyungu z’ishyaka n’igihugu.
Ati:”Mu bijyanye nizo mbuga nkoranyambaga mugomba kwitwariraka mu ikoreshwa ryazo ,kuko iyo zikoreshejwe nabi bigira ingaruka mbi ku ishyaka no ku gihugu muri rusange. Byumwihariko mugomba kuzikoresha neza mugaragaza aho igihugu cyavuye naho kigeze, haba muri politike ndetse n’iterambere ryacyo .Mwe rubyiruko muri rusange mugomba gufata iya mbere mu kunyomoza abagoreka amateka y’igihugu ndetse mukabamaganira kure .”
Muri iki gihe ishyaka Green party mu rwego rwo guhugura abarwanashyaka baryo haba n’igikorwa cy’amatora y’ inzego nshya zihagararira iri shyaka mu karere no ku rwego rw’umurenge ndetse hagatorwa abahagararira urubyiruko abagore ndetse na komite y’akarere.
Uwitonze Captone
825 total views, 825 views today

