ADEPR Paruwasi Gasiza mu karere ka Nyabihu amashitani yazuye umugara
M uri ADEPR, ibintu bikomeje kuba agatereranzamba,aho ibice bibiri bimaze kwigabanya muri bureau nyobozi,hakaza icya gatatu cya CA,hakaba haje icya kane cya bureau yavuyeho ya Bishop Sibomana Jean na bagenzi be barasaba ko naho basubizwa mu nshingano.
Umushumba w’itorero ADEPR paruwasi Gasiza Rev.Past Rwamakambiza Jean Claude (Ph:net)
Tukiri kuri ADEPR kandi twamenye indi nkuru yuko muri kigihe insengero nyinshi zifunze kubera icyorezo cya covid 19 hari abakristo benshi baguye bava mu byizerwa n’abayoboke n’abapastori bomuri ADEPR bakaba batarasigaye.
Urugero rwahafi nurwa audio yumvikanamo umushumba wa paruwasi ya Gasiza muri Nyabihu, Rwamakambiza J.claude dufite yagiye hanze mu byumweru bibiri bishize ikaba yarateye impagarara mu bashumba bagenzi be bakorana umurimo w’Imana.Wumvise ibikubiye muri iyo audio ntiwamenya ko byavuswe n’umupasiteri ujya ku ruhimbi , ahubwo wagirango n’imipfumu wari ukikijwe n’amashitani y’ingeri zose.Turacyakurikirana neza niba ibikubitemo ari ibya past. Rwamakambiza j.claude.
Iyonkuru tukibategurira kuri uwomukozi wiyita uwa Nyagasani tuzayibagezaho ubutaha tunabumvika ikiganiro yari yateruye yivuga ibigwi kubyo ahugiyemo muri kigihe ubundi cyakagombye kuba kirimo amasengesho menshi cyane kubayobozi b’amadini.
3,835 total views, 2 views today