Muhanga:Green Party basabye abarwanashyaka bayo gukora ibikorwa byiza biteza imbere igihugu.
Babisabwe ku wa 23 Ugushyingo 2025, ubwo mu Karere ka Muhanga haberaga ibikorwa by’inama n’amahugurwa bya Green Party, byasize hatowe inzego nshya z’urubyiruko n’abagore.
Ni muri gahunda izenguruka igihugu yo kuzamura ubushobozi bw’abarwanashyaka biciye mu mahugurwa agaruka ku ngengabitekerezo ya Green Party n’ibisobanuro by’ibirango by’iri shyaka.
Mukamurigo Josiane, Komiseri w’Ububanyi n’Amahanga muri DGPR, yibukije abarwanashyaka ko bagomba kugira uruhare mu guteza imbere isura nziza y’ishyaka mu gihugu hose no hanze yacyo.
Yavuze ko abarwanashyaka bakwiriye kugira itandukaniro haba mu kurengera ibidukikije, mu bikorwa by’iterambere ndetse no guca ukubiri n’abasebya u Rwanda.
Ati: “Rero, iyo ufite isura nziza aho utuye, aho ugenda cyangwa aho ugaragara, bisobanuye ko uri gutambutsa isura y’ishyaka.”
Aba barwanashyaka bagaragaje ko bashyize imbere gukomeza kwita ku mirongo migari ya Green Party no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, birinda amacakubiri aho yaturuka hose.
Kasangwa Jean Luc, watorewe ku mwanya wa Perezida mu Karere ka Muhanga, yagaragaje ko ku isonga azaba hafi abagifite imyumvire yo kwitinya n’abitiranya ibyo iri shyaka rikora.
Ati: “Nzababwira ibikorwa byiza bya Green Party, mbibumvishe ku buryo abatabizi tuzicara tukaganira, nkabaha ukuri bagahindura uko bafata ibintu, nkabereka umusanzu itanga mu Rwanda.”
Komiseri Mukuru w’Ishyaka rya Green Party, Hon. Alexis Mugisha, avuga ko mu mirenge yose bafitemo Abarwanashyaka, ari yo mpamvu hatorwa inzego zose kugira ngo abatowe bakorere Ishyaka n’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati: “Muri rusange rero, ibi bikorwa turimo gukora, byiyongeraho no gutora za komite nyobozi, ni intambwe y’indashyikirwa Ishyaka ririmo kugeraho mu rwego rwo kurushaho kwegera Abanyarwanda aho bari. Ibi kandi bidufasha kumenya ibikenewe n’abaturage aho batuye.”
Avuga ko kwegera abaturage bifasha Ishyaka kumenya uko rifasha Abarwanashyaka, cyane cyane mu mishinga irimo ubuhinzi, ubworozi n’indi igamije guteza imbere urubyiruko, hagamijwe guhindura aho batuye kugira ngo n’abandi babafateho urugero mu kwiyubaka no kubaka igihugu.
Komiseri Mukuru w’Ishyaka rya Green Party, Hon. Alexis Mugisha
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Yisangize abandi
Facebook
Inkuru ibanza
FARDC na Wazalendo bagabye igitero cyo kwisubiza Buhimba bambuwe na M23
Leave a Comment
Your email address will not be published. Required fields are marked *
Leave a Comment
Your name
Your email
Your website
Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.
– Advertisement –
Ad image
Inkuru ziheruka
FARDC na Wazalendo bagabye igitero cyo kwisubiza Buhimba bambuwe na M23
Amahanga
Inkuru Nyamukuru
RDC yemeje ko ifunze Lt. Gen. Pacifique Masunzu
Amahanga
Inkuru Nyamukuru
Gatsibo: Hadutse insoresore zisambanya abagore ku ngufu
Inkuru Nyamukuru
Mu cyaro
DRC: Mu Burengerazuba no mu Burasirazuba byadogereye
Amahanga
Urugomero rwa Nyabarongo II rugeze ku kigero cya 57% rwuzura
Inkuru Nyamukuru
Ubukungu
Facebook
Twitter
Youtube
Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.
Twandikire
Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.com
Inkuru iheruka
Abo muri Green Party basabwe kuba bandebereho aho batuye
24/11/2025 2:20
567 total views, 567 views today

