Bamwe mu banyapolitiki bo mu biyaga bigari barakurura bishyira

Hashize hafi  imyaka 21 , muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)  hari isibaniro ry’imitwe y’inyeshyamba .

Tariki 14 Nyakanga 1998, Perezida wa RDC, Laurent Désiré Kabila, wari umaze umwaka ahiritse ku butegetsi Mobutu, yasezereye Gen. James Kabarebe ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo, asimbuzwa Gen. Célestin Kifwa ku buryo butunguranye ndetse butavuzweho rumwe. Gen Kabarebe yagizwe umujyanama w’umusimbuye ndetse nyuma aza no kumwirukana.

Bidateye kabiri, Kabila yongeye gukora icyaje kubyara ishyano ubwo yategekaga ko Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ziva igitaranya ku butaka bwa RDC, aho kuzishimira ko zamufashije kujya ku butegetsi.

Mu gihe ibi bihugu byombi byagize uruhare mu ntambara ya Congo ahanini ku mpamvu z’ubusugire n’umutekano wabyo, byahise bitangira kugaragara ko Laurent Désiré Kabila ahinduka nk’ikirere ku buryo byari kuzagera aho anahindukirana u Rwanda na Uganda afatanyije n’abanzi b’ibihugu byombi.

Kabila wari umaze kujya ku butegetsi abikesha u Rwanda na Uganda, yari atangiye kwitaza ibyo bihugu ku buryo ibyo yari yemeye byabonekaga ko atazabikora.

U Rwanda rujya gufasha Kabila gukuraho Mobutu, rwabitewe n’uko uyu yari yarahaye rugari Interahamwe, ingabo n’abanyapolitiki bari basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

U Rwanda kandi rwari ruhangayikishijwe cyane n’imitwe irimo ALIR yaje kubyara FDLR, ndetse ibitero bya buri kanya byaturukaga mu Burengerazuba n’Amajyaruguru by’u Rwanda biva muri Zaїre. Mu by’ukuri nta cyizere ko Leta yari imaze imyaka ibiri igiyeho yari gusugira igifite abanzi bayizengurutse bashaka kugaruka gufata Kigali.

Kabila kandi amaze kwicara mu ntebe i Kinshasa, yibagiwe isezerano ahubwo atangira gushaka amayeri y’uko azigobotora izo nshuti ze za kera. Imbere mu gihugu naho abaturage bahoze bamubona nk’umucunguzi, bari batangiye kumubonamo umugambanyi n’agakingirizo k’ibindi bihugu.Ubu Kabila yasimbuwe  na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.Arahira hari umukuru umwe w’igihigu Uhuru Kenyatta wa Kenya ,  ba vice-Perezida :Uwa Tanzanie, Namibie na  Zimbabwe.

 

 

Mu minsi ishize Musenyeri mukuru wa Kinshasa, Fridolin Ambongo,yavuze ko ibihugu bituranye n’igihugu cya RDC, birimo U Rwanda, Uganda n’U Burundi bifite umugambi wo gucamo ibice igihugu cye mu burasirazuba bwacyo,ibintu Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Oliver Nduhungirihe yamaganye avuga ko bitangaje kuba byongeye kuvuka u Rwanda na RDC byibaniye neza.

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye BBC ko ibivugwa na Kardinali Mbogo atari byo kandi ’bimaze imyaka myinshi’ gusa yibajije impamvu byongeye gusakara cyane muri iyi minsi u Rwanda rubanye neza na RDC.

Yagize ati “Ibi byo gucamo ibice RDC [balkanization] hari n’abavuga ngo ni “Empire Hima” n’ibintu bimaze imyaka myinshi cyane kuba bivugwa ntabwo bidutangaje.Igitangaje nuko bije muri iki gihe hari ubwumvikane hagati y’u Rwanda na RDC,cyane cyane kuva igihe perezida Tshisekedi agiriye ku butegetsi,dufitanye umubano mwiza kandi yagaragaje ubushake bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka 25 muri RDC.

Iyo mitwe niyo wavuga ko ahubwo icamo ibice RDC kuko buri mutwe ufite agace wigaruriye,urica ugakiza.Kuba perezida Tshizekedi ubu ngubu n’ingabo za RDC barimo bahashya iyo mitwe,byagatumye abanye Congo bose bamushyigikira aho kugira ngo bazane ikibazo ngo cyo gucamo ibice RDC,bakavuga u Rwanda,u Burundi mu mugambi umwe ari ibintu wumva ko bidashoboka.Turabihakana ariko n’ibintu bimaze imyaka myinshi ariko kuba babizanye iki gihe ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC biri gukemurwa na perezida Tshisekedi n’ingabo n’ibyo kwibaza.”

Amb.Nduhungirehe yavuze ko ibyatangajwe na Kardinal Ambongo ari ibinyoma kuko kuvuga ko u Rwanda rushaka kwigarurira Beni bitashoboka kuko iri kure cyane yarwo ndetse yegereye Uganda aho yavuze ko u Rwanda,u Burundi bitakwicara ngo bihuze uyu mugambi wo kwigarurira uduce twa Kongo.

Nduhungirehe yavuze ko kuba bamwe mu banyapolitike muri Kongo bakomeje kuvuga ibi byo kwigarurira Kongo muri iki gihehari impamvu ibyihishe inyuma ndetse ahakana ko nta mutwe n’umwe u Rwanda rutera inkunga ngo uzarufashe kwigarurira igice cya kongo.

Nduhungirehe yavuze ko abavuga ko u Rwanda hari imitwe rufasha kwigarurira RDC bakwiriye kugaragaza ibimenyetso aho yavuze ko abanyarwanda birukanwa muri Tanzania bashakiwe aho kuba ndetse u Rwanda rusaba abagizwe ingwate n’imitwe yo muri Kongo bataha.

Nyuma y’ibyavuzwe na Musenyeri mukuru wa Kinshasa, Fridolin Ambongo, ko ibihugu bituranye n’igihugu cye, U Rwanda, Uganda b’U Burundi- bifite umugambi wo gucamo ibice igihugu cye mu burasirazuba bwacyo, Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Oliver Nduhungirihe, avuga ko ibivugwa na Kardinali Mbogo atari byo kandi ’bimaze imyaka myinshi’.

Kardinal Ambongo avuga ko ibi bihugu ’bikoresha uburyo bwo gusuka abaturage babyo’ mu turere two ku mipaka twa Congo aho yavuze ko u Rwanda rwohereje abanyarwanda birukanwe muri Tanzania.

Uyu mukaridinali yavuze ko ngo yasuye uduce twa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru muri RDC,abakongomani bamubwira ko ngo u Rwanda rwazanye abaturage barwo rubatuza muri aka gace mu rwego rwo kukigarurira.

 

 960 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *