Kigali hari kubera ihuriro ry’abahinzi n’abafatanyabikorwa ba Minagri bahuriye ku gihingwa cy’avoka

Tariki ya 11 kugeza 12 i Kigali hari inama nyunguranabitekerezo  ku bijyanye n’ihuriro ry’abahinzi n’abafatanyabikorwa ba MINAGRI bahuriye ku gihingwa cy’avoka .Mukamugema Alice, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuhinzi n’Ubucuruzi muri minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) afungura inama yavuze ko mu nshingano za Minagri  harimo guteza imbere uruhererekane rw’ibikomoka ku bihingwa ndetse na Avoca irimo cyane ko bitewe n’uburyo isigaye yinjiza amadovise  ikaba isigaye yitwa Zahabu y’icyatsi.
Ati:“Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ishyira imbaraga mu gutubura imbuto nziza y’ibihingwa by’ingenzi mu Rwanda, binyuze mu bufatanye na sosiyete z’abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa mu buhinzi, hagamijwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.Mu bijyanye n’igihingwa cy’avoka mu Rwanda, haboneka amoko menshi; ariko ashobora kwera ahantu hose ni atatu: Hass,Fuerte na Ettinger bitewe n’uko ashobora kwihanganira ubutumburuke buri hagati ya m2000 kugeza kuri m 2500.  Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi leta yashyizeho gahunda yo gutera  ibiti 5 by’avoka kuri buri  muryango.U Rwanda rukaba  rufite intego yo gukomeza kwagura ubutaka buhinzeho ibihingwa by’indobanure by’umwihariko hagamijwe kongerera agaciro imbuto zoherezwa mu mahanga zirimo  avoka n’ibindi…”

Eric Iyaremye ukorera umushinga wo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa uzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka “Sustainable Agricultural Intensification and Food security Project (SAIP)” yabwiye  itangazamakuru ko watangije ibikorwa byawo ku itariki ya 14 Ukuboza 2018. Intego nyamukuru y’uyu mushinga ni ukongera umusaruro w’ubuhinzi, mu bwinshi, n’ubwiza, gushakira umusaruro amasoko no kwihaza mu biribwa hirya no hino mu gihugu hakoreshejwe uburyo bugezweho bwo kuhira imyaka, gufata neza ubutaka no kububyaza umusaruro, no kuzamura urwego rw’imirire myiza mu muryango.

Ati:”Uzafasha abahinzi kongera umusaruro, kongera agaciro kawo hibandwa ku bihingwa byatoranyijwe ari byo; imbuto, imboga, ibirayi, ibishyimbo n’ibigori, bikazashakirwa amasoko imbere mu gihugu, mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.Umushinga wo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu bice 3 by’ingenzi: (1) kubaka ubushobozi bw’abahinzi-borozi mu nzego zitandukanye, kunoza umusaruro w’ubuhinzi no kuzamura urwego rw’imirire mu miryango, (2) kuhira imyaka no gukoresha neza amazi mu bikorwa by’ubuhinzi, (3) kongerera agaciro umusaruro no kuwushakira amasoko.”

Pacifique  Nshimiyimana chairman wa Avocado Society, yavuze ko iri huriro ry’abahinzi n’abafatanyabikorwa ba MINAGRI bahuriye ku gihingwa cy’avoka bagamije guteza imbere ubuhinzi bw’avoka bafatanyije nz’inzego nka RAB na NAEB zikorana n’abahinzi bato kugira ngo bahinge avoka z’indobanure, cyane cyane ubwoko bwa ‘Hass’ na ‘Fuerte’. Ibi birimo gutanga imbuto nziza (ingemwe), amahugurwa ku buryo bwo guhinga, gutera, no gufata neza imirima (nko kugabanyiriza amashami no kurwanya udukoko).Ati:”Mu rwego rwo kugabanya igihombo no kongera agaciro hashyizweho “Avocado Impact Centers” cyangwa inganda ntoya (nk’iya One Acre Fund/SRV ishami) zifasha abahinzi kubona isoko ry’avoka zose bejeje, harimo n’izidakwiriye koherezwa mu mahanga, bazikoramo amavuta y’avoka, bityo bakabona inyungu aho kugira igihombo.Ku bijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi n’isoko mpuzamahanga ndetse no ku bufatanye n’imiryango nka International Trade Centre (ITC) na EAC MARKUP, abacuruzi bahabwa amahugurwa ku gupakira avoka no kuzitwara (post-harvest management) kugira ngo zihaze ubuziranenge bw’amasoko y’i Burayi n’andi. Intego ni ukongera cyane umusaruro woherezwa mu mahanga.Avoka igomba kwoherezwa hanze igomba kuba itakomeretse na gato kandi ifite inkondo yayo.Tukaba kwarashyizeho application iha abahinzi amakuru n’imari ibafasha  kugira ubumenyi bwa “Farming as a Business”, kubakira amakoperative, no kubahuza n’amasoko n’inguzanyo.

Uwitonze Captone

 949 total views,  949 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *