Kuki Rusesabagina yikuye mu rubanza

Bamwe mu bakurikirana urubanza rwa Rusesabagina Paul , bibaza  impamvu zatumye yikura  mu rubanza .

Umwe mu bazi Rusesabagina neza utifuje ko izina rye ritangazwa  yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko, yasanze urubanza nirujya mu mizi atazabona ibisobanuro mu gihe bimwe mu byo ashinjwa yabyivugiye ku maradio mpuzamahanga , ibindi bikaba biri ku mavideo kuri za internet.

Ati:” Rusesabagina amaze kubona ko kwihakana ubunyarwanda akiyita umubirigi ntacyo bimufashije mu rubanza, yasanze nta yindi turufu yarisha mu gihe urubanza ruzaba ruri mu mizi.Icya mbere yakunze kwivugira ku maradio no mu matangazo ko ariwe perezida w’ihuriro ry’imitwe irwanya u Rwanda nka MRCD-Ubumwe .Mu gihe  uwiyitaga Major Callixte Nsabimana Sankara wari umuvugizi w’umutwe wa FLN,  yakunze kumvikana yigamba avuga ko FLN, ariyo yagabye ibitero muri Nyungwe .Sankara amaze gufatwa,   Paul Rusasabagina, nk’umukuru wa MRCD-FLN  yasohoye itangazo rigaragara ku rubuga rwa interineti , yishyiriyeho  umukono nka Paul Rusesabagina, avuga ko ifatwa rya Major Callixte Nsabimana Sankara wari umuvugizi “ritaciye intege iyo mitwe “. Ikindi  iryo shyaka MRCD ni naryo ryatangaje ko Sankara yasimbujwe Capitaine Herman Nsengimana ku buvugizi bw’umutwe wa FLN.“”Nsabimana Callixte  amaze kugezwa mu rubanza , yanze kuruhanya yemera ibyaha asaba imbabazi .Aho kugirango Rusesabagina  akore nkawe , yemera icyaha  asabe imbabazi abanyarwanda yakunze kuruhanya no kuzana inzitizi .Bikaba byaratumye  Sankara avuga  ati “Jyewe ngize isoni ncyumva amagambo ya Bwana Rusesabagina nungirije mu ishyaka, twateguriye  hamwe urugamba tukarutsindwa, tugafatwa., avuga ko atari umunyarwanda

Ariko hari bamwe mu batangaje ko Rusesabagina yikuye mu rubanza agamije gutinza urubanza ,  kugirango  mu gihe  mu Rwanda hazaba hateraniye inama  y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth uzwi nka CHOGM,  hari uwakomoza ku kibazo cye,  noneho u Rwanda rukaba rwamurekura.

Abareba kure bavuga ko ibyo ari kwibeshya cyane,  kuko  Commonwealth  ni  kimwe  na Francophonie  ( OIF).Iyo miryango ntitegeka u Rwanda kuko u Rwanda ni igihugu kigenga .Byumvikane ko nta kindi gihugu cyakivugiramo .Dushyize  mu gaciro koko, umuntu agiye kuri youtube ahamagariye abantu kurema imitwe runaka, kwanga no kurwanya ubutegetsi buriho.Niyizana akagezwa imbere y’ubutabera , yange kuburana ngo u Rwanda ruzashyirwaho igitutu ngo afungurwe.Bigenze gutyo , buri wese uri mu makosa yajya yanga kuburana ngo amahanga azamurenganura.Tubyibazeho.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *