Mu bihe byashize hari abatararyaga intama none inyama yayo yabaye nk’idorali

Mu mafunguro abantu bategura haba mu ngo zabo no mu birori, ntibiteza inyama  z’intama  ahubwo usanga inyama ziganjemo ari  iz’inka ndetse n’inkoko .Naho mu bijyanye na brochettes zicuruzwa mu tubari n’amahoteri, hari igihe baguha inyama z’intama  bakubeshya ko ari ihene kuko zitagura kimwe ku isoko.

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’inyama z’intama ,Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ishishikariza abarozi kugana ubworozi bw’intama hagamijwe kongera umusaruro w’inyama zikomoka ku matungo magufi.

Ni muri  urwo rwego mu kwaka wa 2023 , Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko cyazanye icyororo gishya cy’intama zitwa Merinos zikaba zikomoka muri Espagne, aho zifite amateka kuva mu kinyejana cya 12. Zikaba zitanga umusaruro, mu rwego bwo kuvugurura ubworozi bw’intama bwari butangiye gusubira inyuma.

Mu Rwanda, intama za Merinos zororerwa cyane mu karere ka Nyabihu (zone ya Gishwati), aho abaturage bazihabwa binyuze mu mishinga y’iterambere nka PRISM. Zifasha imiryango mu kubona inyama nyinshi no kurwanya ubukene.

Imibare y’ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko mu Rwanda hose hari ingo 155.525 zoroye intama. Intara y’amajyaruguru yihariye ingo 67.084 zirimo intama.

Ubuyobozi bwa RAB buvuga ko ubworozi bw’intama bugenda bucika kubera ko n’abakizoroye babanguriza ku ntama zisanzwe, bigatuma zidatanga umusaruro ufatika.

Muri rusange intama zibarurwa mu ngo zo mu Rwanda ni 291.863, zirimo 121.683 zororewe mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Ntara y’Iburengerazuba hari intama 96.868, mu Burasirazuba habarurwa intama 36.874, mu Ntara y’Amajyepfo hari intama 34.599 mu gihe mu Mujyi wa Kigali habarurwa intama 1.839.

Uwitonze captone

 992 total views,  992 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *