Kayonza: Polisi yafashe abantu 20 bakekwaho kwangiza ibidukikije

 

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza, ku itariki 27 Gicurasi uyu mwaka yafashe abantu 20 barimo gutwika amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu murenge wa Gahini; ibintu bifatwa nko kwangiza ibidukikije.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko bafatanywe imifuka makumyabiri n’ibiri y’amakara bari bamaze kwarura.

Yagize ati,”Hari abantu batema amashyamba atarera bakayatwikamo amakara; ibintu bigira ingaruka ku bidukikije; bikaba kandi binyuranyije n’amategeko yerekeranye no gusarura amashyamba no kurengera ibidukikije.”

CIP Kanamugire yagize ati, “Nyuma yo kubona amakuru ko hari amagare abyuka ashoreranye buri gitondo apakiye amakara bayashora mu mujyi wa Kayonza n’ahandi, habayeho igikorwa cyo gukora umukwabu wo gufata abo bayashora, dusanga bayatwika mu biti bikiri bito cyane.”

Yavuze ko Polisi n’izindi nzego ikorana na zo bakoze umukwabu mu murenge wa Gahini, bafata abantu 20 barimo gutwika amakara mu biti basaruye bitaragera igihe cyemewe cyo gusarurwa.

Yagize ati, “Ubusanzwe, iyo hafashwe amakara yatwitswe mu buryo nk’ubu budakurikije amategeko atezwa cyamunara; amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku y’Akarere cyangwa y’Umurenge akazifashishwa mu gutera ibindi biti, mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije.”

CIP Kanamugire yongeyeho ko ubu ikindi bahagurukiye ari uguhagarika abagurisha inkwi, kuko usanga na bo batema amashyamba atarakura bagashora inkwi mu kimbo cyo gutwikamo amakara.

Yibukije  ko nta wemerewe gusarura ishyamba atabisabiye, ndetse anabihererwe uruhushya n’inzego zibishinzwe, kabone n’iyo ryaba ari irye.

Yasabye abatuye Intara y’Iburasirazuba muri rusange kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko; kandi bakitabira gahunda za Leta zo kurengera no kubungabunga ibidukikije zirimo gutera ibiti, gahunda y’imirwanyasuri no gufata amazi y’imvura ava ku mazu.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije harimo gutera ibiti; ibi ikaba ibikora mu miganda yayo bwite, ndetse n’iyo ihuriramo n’abandi Banyarwanda n’Abaturarwanda; ikaba kandi ikora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu aho ikangurira Abaturarwanda kwirinda kwangiza ibidukikije; mu biganiro itanga ikaba iragaraza ingaruka zo kubyangiza.

Na none mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’izindi nzego mu kubungabunga no kurengera ibidukikije; Polisi y’u Rwanda n’uturere twose tw’Igihugu byasinye amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga amapariki, amashyamba n’ibishanga, kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, n’ibindi bikorwa bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

 1,322 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *