Kurya utakarabye intoki bishobora gutuma uhura n’indwara zikomeye zitandukanye

Gukaraba intoki ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane byagufasha kwirinda indwara nyinshi zikwirakwizwa na mikorobi. Indwara nyinshi usanga ziterwa cg se zigakwirakwizwa no kudakaraba neza ukoresheje isabune ndetse n’amazi asukuye.

Gukaraba intoki neza n’isabune, ni uburyo bwizewe bwo kurwanya izi mikorobi.

Birinda indwara kubera:

  • Ni kenshi cyane wikora mu maso, mu zuru yewe no ku munwa. Aho hose rero mikorobi zishobora kubona uko zinjira mu mubiri, zikaba zagutera indwara.
  • Mu gihe utakarabye intoki, mikorobi zishobora kujya mu byo kurya no kunywa mu gihe uri kubitegura cg se uri kubifata. Izi mikorobi kandi igihe zigeze mu byo kurya bimwe na bimwe zishobora kwiyongera cyane, bikaba byagutera indwara zikomeye nk’amibe, infection y’ibihaha n’izindi.
  • Mikorobi kandi zikwirakwira ku bindi bintu ukoraho cyane, nka telephone, mudasobwa, amafranga cg ibikinisho by’umwana
  • Bityo gukaraba intoki bikuraho mikorobi, bityo ukaba wirinze indwara z’impiswi, iz’ubuhumekero, iz’uruhu, na infection zitandukanye.

Ubukangurambaga bwo gukaraba intoki aho butangiriye hari byinshi byagiye bihinduka mu mibereho ya benshi.

Urugero:

  • Umubare w’abibasirwa n’indwara z’impiswi waragabanutse cyane ; ku kigero cya 23-40%
  •  Byagabanyije cyane abibasirwa n’indwara z’ubuhumekero; guhera ku bicurane na grippe ukagera ku musonga. Ku rugero rungana na 20%
  • Byagabanyije kandi umubare munini w’abafite ubudahangarwa buri hasi bibasirwa n’impiswi ku rugero rwa 50%

Isuku nke irangwa no kudakaraba intoki byica umubare munini w’abana bato

Abana bari munsi y’imyaka 5 barenga miliyoni 1.8 buri mwaka bapfa bahitanywe n’indwara zituruku ku kudakaraba intoki; zirimo impiswi n’umusonga.

Soma hano uko wahangana n’impiswi udakoresheje imiti Uko wahangana n’impiswi udakoresheje imiti

Nubwo abantu benshi bakunda gukaraba intoki n’amazi, burya no gukoresha isabune n’ingenzi cyane kuko bikuraho mikorobi nyinshi mu buryo bworoshye.

Ni gute mikorobi zagiye mu ntoki zishobora kugutera indwara?

Ibyo wituma; yaba ku bantu cg izindi nyamaswa (inka, ihene, intama, ingurube, inkoko n’izindi) biba byuzuyemo mikorobi nyinshi nka E.coli (Escherichia coli)salmonella kimwe na virusi nka norovirusi zitera impiswi, ndetse zishobora kwanduza n’izindi ndwara; harimo infection zo mu bihaha, mu mara mu muhogo n’izindi.

Izi mikorobi zinjira mu mubiri igihe uvuye mu bwiherero cg umaze guhindurira umwana, cg se kugira aho uhurira n’ibisohoka muri zimwe mu nyamaswa zavuzwe hejuru (nk’inyama z’amara, igifu n’ibindi).

Uwitonze Captone

 1,446 total views,  533 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *